Abanyekongo bakomeje guhungira mu Rwanda kubera intambara iri kubera iwabo, nk’uko Frederic Ntawukuriryayo ushinzwe imibanire muri Minisiteri ishinzwe impunzi n’imicumgire y’ibiza yabitangaje, kuri uyu wa Gatandatu itariki 28 Nyakanga 2012.
Ntawukuriryayo yavuze ko umubare munini w’Abanyekongo ari abinjira mu Rwanda banyuze mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, mu Ntara y’u Burengerazuba.
Icyakora yavuze ko umubare utakiri mwinshi ugereranyije no mu minsi ishize, ariko imirwano ikomeza kubera muri Kivu y’Amajyaruguru ituma impunzi zikomeza guhungira mu Rwanda.
The new times dukesha iyi nkuru ivuga ko ku itariki ya 28, impunzi zisaga 87 zambutse umupaka zigana mu Rwanda, hitezwe undi mubare munini w’impunzi, ari nako u Rwanda rukomeza kubashakira aho kuba.
Kugeza ubu inkambi ya Kigeme imaze kwakira impunzi z’Abanyekongo basaga 11 424, naho abandi 2995 bakomeje gutegerereza mu nkambi y’agateganyo ya Nkamira, mbere yo kwimurirwa ahandi.
Inkambi ya Kigeme bimaze kugaragara ko yabaye ntoya, bityo Leta irateganya kuyagura, cyangwa se impunzi zikiri mu nkambi y’agateganyo zikaba zakwimurirwa mu nkambi ya Nyabiheke iri Mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’u Burasirazuba.
Kuva imirwano yakongera kubura hagati y’ingabo z’umutwe wa M23 n’ingabo za Leta ya Congo, Abanyecongo basaga ibihumbi icumi bamaze guhungira muri Uganda no mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO