00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyeshuri b’Abanyamerika basuye Akarere ka Muhanga

Yanditswe na

MWIZERWA Gilbert

Kuya 12 January 2012 saa 06:30
Yasuwe :

Intumwa z’abanyeshuri biga muri Kaminuza ya Buffalo State University bari mu ruzinduko mu Rwanda, bakomereje uruzinduko rwabo mu Karere ka Muhanga.
Mu gukomeza gushimangira n’ubutwererane n’umujyi wa Buffalo wo muri Leta ya ya New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Akarere ka Muhanga,ku wa gatatu taliki 11 Mutarama 2012, muri uru rugendo barimwo mu Rwanda rw’iminsi 20, bakaba basuye ibikorwa by’iterambere n’uburezi biri muri aka Karere, kuko kenshi na kenshi bifuza gushimangira (…)

Intumwa z’abanyeshuri biga muri Kaminuza ya Buffalo State University bari mu ruzinduko mu Rwanda, bakomereje uruzinduko rwabo mu Karere ka Muhanga.

Mu gukomeza gushimangira n’ubutwererane n’umujyi wa Buffalo wo muri Leta ya ya New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Akarere ka Muhanga,ku wa gatatu taliki 11 Mutarama 2012, muri uru rugendo barimwo mu Rwanda rw’iminsi 20, bakaba basuye ibikorwa by’iterambere n’uburezi biri muri aka Karere, kuko kenshi na kenshi bifuza gushimangira ubufatanye ngiro, mu bikorwa byazamura aka karere.

Mu gusobanura impumvu y’uru ruzinduko Prof draw uherekeje aba babyeshuri akaba n’umwarimu mu bijyanye n’amakinamico, yavuze ko kuri ubu ubumenyi bukoresheje ibikorwa (Pratique) nko gukina amakinamico, agaragaza ukuri ku bintu cyane ku Banyarwanda bitanga isomo ry’umwimerere mu myumvire.

Prof Draw ati: “Turi inshuti z’Abanyarwanda, ndetse dufite na gahunda yo kwifatanya nabo mu iterambere n’umuco. Ariko na none byose bikagira ikibiherekeza cyitaba amagambo gusa.”

Kuri uyu munsi kandi mu Mirenge ya Nyamabuye na Shyogwe basuye ibigo by’amashuri abanza nka HRD ryigamo abana babana n’ubumuga butandukanye, ndetse n’ikigo cya GS saint Joseph y’I Kabgayi birebera uburyo abanyeshuri bakataje mu nyigisho z’ubumenyi n’ikoranabuhanga.

Byose ngo ni mu ngiro

Mu gushimangira ibyo bavuga mu Murenge wa Shyogwe, basuye ishuri TTC banakina umukino w’ikinamico werekana uburyo umuntu atabereyeho kwirebera mu ndorerwamo ya moko, nyamara bakabikura mu bwuzuzanye bwibumbiye mu bworoherane kuko buri wese ari byo yifuza mu buzima kwifuriza buri wese kudacika intege kuko isi iri kuba umudugudu umwe ugani heza mu iterambere.

Uku gushimangira ibivugwa bayobowe n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Muhanga Fortune Mukagatana baremeye Umugore witwa Colette Nyiramana wo mu Murenge wa Muhanga inka yaguzwe amadolari 250 mu rwego rwo gukomeza gushyigikira leta muri gahunda yiyemeje yo koroza abakene.

Abaturage bo mu Mujyi wa Buffalo kandi bahaye umuryango wa Bahizi Jean Bosco umuriro ukomoka ku zuba nk’umuturage wakoze ibikorwa by’indashyikirwa, nko kuba uyu muryango waratanze ikibanza cyo kubakamo ikiraro rusange ku buntu kuri ubu bakaba bari mubitabiriye gahunda yo guhuza ubutaka no guhinga ku materasi y’indinganire.

Kuri ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ngo bishimiye ubu bufatanye, ndetse bakaba bashimangira ko bitagomba kurangirira aho ahubwo bifuza kwagura ibikorwa, nk’uko aba bafatanyabikorwa babyifuza.

Amwe mu mafoto:

Mu kwerekna ukuri ku bibaho babinyujije mu kinamico mu ishuri rya TTC
Prof Draw ashyikiriza amadollars 250 yaguzwe iyo bazituriye Colette Nyiramana
Nyiramana Colette wagabiwe inka bayivuga amazina ati ngiye gusubirana itoto mbonye inka
Madame Visi Meya ushinzwe imibereho myiza ati twereka abanyamahanya ko iwacu hagendwa ndetse n'ibice by'icyaro

Photos:MWIZERWA Gilbert


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages