Abanyeshuri 50 bo mu ishuri rikuru ryigenga ry’Abalayiki b’Abadivantisiti rya Kigali (INILAK) basuye Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda, birebera uko Abadepite batora imishinga y’amategeko agenga Abanyarwanda, banaganirizwa ku mikorere igize Inteko, Imitwe yombi.
Abanyeshuri biga mu Ishuri rikuru ryigenga ry’Abalayiki b’Abadiventisiti rya Kigali (INILAK), kuri uyu wa 21 Werurwe, nibwo basuye Inteko Ishinga Amategeko, bahigira uko itegeko ritorwa n’Abadepite.
Niyomutoni Delise, umwe mu bakobwa 23 bo muri INILAK, bari muri 50 basuye Inteko Ishinga Amategeko, avuga ko yatahanye icyizere cy’uko ashobora kuzaba umwe mu Badepite, ashingiye kandi ku buringanire, nyuma yo kubwirwa ko mu mutwe w’Abadepite harimo abagore 24.
Perezida w’Umuryango rusange w’abanyeshuri bo muri INILAK, Ndindabahizi Eliab, avuga ko bungutse byinshi nyuma yo kwibonera uko Abadepite biga imishinga y’itegeko. Ati “Twasanze babanza kuganira bihagije, nyuma bagatora, kuko ntiwazana itegeko wishakiye ngo urishyire hariya ngo riremejwe. Uwifashe na we asobanura icyatumye yifata.”
Ndindabahizi akomeza avuga ko bifuriza Abanyarwanda bose gusobanukirwa ku mikorere y’Inteko Ishinga Amategeko, bishobotse bakanayisura.
Mudakekwa Pamella, Ushinzwe Itangazamakuru mu Nteko Ishinga amategeko, avuga ko gusura Inteko ari ukongera ubumenyi kuko ngo abantu benshi bumva Abadepite n’Abasenateri, ariko badafite ubumenyi buhagije ku cyo bakora, dore ko ibikorwa by’Inteko Rusange bibera mu ruhame.



















TANGA IGITEKEREZO