Ku mugoroba wo ku wa 05 Ugushyingo 2012, abanyeshuri bo mu kigo cy’ishuri rya Lycee Notre Dame de Citeaux giherereye mu Mujyi wa Kigali, batanze inkunga mu kigega Agaciro ingana n’amafaranga y’u Rwanda 1 200 910.
Mu kiganiro twagiranye n’umuyobozi w’iri shuri, Umubikira Nayituliki Hélène, yadutangarije ko abanyeshuri ari bo babigizemo uruhare buri wese agatanga uko yifite bityo bakabasha gukusanya inkunga ingana itya.
Nk’uko uyu muyobozi abivuga, inkunga yakusanyijwe nyuma y’uko abana bashishikarijwe kugira umuco wo gufasha muri bike bafite, kuko bishobora kubagarukira mu gihe kiri imbere.
Nayituliki ashimira ababyeyi bashyigikiye abana babo kugira ngo iyi nkunga iboneke.
Kalisa Pierre, Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage wifatanyije n’aba banyeshuri muri iki gikorwa yashimiye byimazeyo aba bana n’abarezi babo, kuko ngo mu minsi mike ishize bari batanze inkunga yabo mu kigega irenga miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda hakaba hiyongereyeho n’aya.



















TANGA IGITEKEREZO