Abanyeshuri bo muri kaminuza n’amashuri makuru yo mu Rwanda barasabwa gushyira hamwe muri gahunda zigamije iterambere, kugira ngo u Rwanda ruzagere ku cyerekezo rwihaye muri 2020.
Abanyeshyri babisabwe na Sekamondo François impuguke muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi mu kiganiro yagiranye n’abanyeshuri b’Ishuri Rikuru ry’ubuhinzi, Ubwozozi, Ikoranabuhanga n’Uburezi rya Kibungo INATEK kibanze kuri gahunda y’imbaturabukungu EDPRS2.
Nk’uko Sekamondo yabisobanuye, gahunda y’imbaturabukungu EDPRS 2 izibanda ku ngingo enye ari nazo zigomba gushyirwamo imbaraga kugira ngo icyerekezo u Rwanda rwihaye kigerweho.
Izi ngingo ni ukwihita mu bukungu aho Umunyarwanda azava ku madorali 900 ku mwaka nk’uko byari biteganijwe, akagera ku madolari y’Amerika 1,240 muri 2020.
Sekamondo yavuze ko kugira ngo ibi bigerweho bisaba imbaraga za buri muntu, kandi mubyo umuntu akora byose akimakaza guhora arangwa no guhanga udushya.
Kwiteza imbere mu ngeri zose zimirimo zigamije iterambere nta gice na kimwe gisigaye mu buhinzi bukava kuri 5,9% bukagera kuri 8,5%, inganda zikava ku 9,4% zikagera kuri 14% naho ibindi bice bitandukanye by’imirimo bikava kuri 10,5 bikagera 13,5%. Impinduka mu bukungu ndetse no guteza imbere ubucuruzi cyane cyane ubwambukiranya imipaka aho buziyongeraho 28% ibyoherezwa mu mahanga bikiyongeraho 17%.
Mu bibazo byabajijwe n’abanyeshuri n’abarimu byibanze ahanini ku buryo ibi bizagerwaho mu gihe nyamara ibiciro by’ibicuruzwa, imisoro n’ibindi usanga biri hejuru mu Rwanda ugereranije n’ibindi bihugu byo mu karere.
Mu gusubiza iki kibazo Sekamondo yavuze ko ubuke bw’ibicuruzwa n’ibindi bintu byose bikenerwa mu Rwanda aribyo bituma ibiciro bijya hejuru.
Sekamondo yatanze urugero rw’amabanki ati “Ubuke bw’amabanki ari mu Rwanda nibwo butuma inyungu y’aya mabanki ajya hejuru.”
Umuyobozi w’ishuri rikuru rya INATEK Padiri Dr. Dominique Karekezi yatangarije ko kugira ngo habeho iterambere bigomba kwigishwa bihereye mu bantu bakiri batoya ati “U Rwanda rufite inzira nziza igana ku iterambere.”
Gahunda y’imbaturabukingu EDPRS 2 igamije kugera ku cyerekezo u Rwanda rwihaye icyerekezo 2020.
Hejuru ku ifoto:Sekamondo François



















TANGA IGITEKEREZO