Kuwa Gatandatu tariki ya 2 Kamena 2012 abanyamuryango b’Icyizere Family umuryango w’abanyeshuri barokotse jenocide yakorewe Abatutsi bize mu bigo by’amashuri yisumbuye yo mu Murenge wa Byinana ho muri Ruhango; bifatanyije na barumuna babo bakirimo kwiga muri ibyo bigo mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 18 jenocide yakorewe Abatutsi.
Uwo muhango wararanzwe n’urugendo rwitabiriwe n’abanyeshuri bose bo muri ibyo bigo hamwe n’abayobozi babo, bitwaje ibitambaro byanditseho ubutumwa bwo kwamagana jenocide yakorewe Abatutsi, gukumira ingengabitekerezo yayo ndetse bunashishikariza buri Munyarwanda ko kwibuka bireba buri wese atari iby’abacitse kw’icumu gusa.
Mu kiganiro na IGIHE Umuyobozi wa Ecole des Sciences de Byimana Furere Ngombwa Stanislas yashimiye cyane abanyamuryango b’Icyizere family ko badahwema gufata mu mugongo barumuna babo, akaba yaranatangaje ko barimo gukora ubushakashatsi kugirango bamenye amazina y’abanyeshuri bose bigaga muri ibyo bigo bapfuye mu gihe cya jenocide kugirango bajye bibukwa.
Furere Ngombwa yakanguriye n’ibindi bigo by’amashuri, gushishikariza umuco wo kwibuka mu rubyiruko, kugirango imbaraga rwakoresheje rwisenyera igihugu ruzazikube ishuro nyinshi rucyubaka.
Foto:Roger R.



















TANGA IGITEKEREZO