00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abapolisi 100 b’igitsina gore bagiye koherezwa mu butumwa bw’amahoro i Darfur

Yanditswe na

Jotham Ntirenganya

Kuya 5 October 2012 saa 06:36
Yasuwe :

Abapolisi basaga 100 b’igitsina gore gusa, bahawe amabwiriza bazagenderaho mu butumwa bw’amahoro bagiye koherezwamo i Darfur muri Sudani, uyu munsi ku itariki ya 5 Ukwakira 2012 ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru.
IGP Emmanuel Gasana yabwiye abo bapolisi ko bagomba kugira uburyo bagomba kwitwara bibahesha icyubahiro.
Ati ”mugiye guhura n’abandi baturutse mu bihugu bitandukanye, muzabigishe abandi mubigireho … Muziyubahe, ntimuziyandarike kandi muzirinde amatiku”.
Gasana (…)

Gasana yongeyeho ko bagenzi babo baherutse kurangiza ubutumwa bari bahawe muri Darfur, bavuyeyo bitwaye neza bahabwa imidari, asaba n’abagiye kuzaharanire kubarusha.

Gasana kandi yabasabye kuzagaragaza ko bakora igipolisi cy’umwuga, batabara abari mu kaga, bihanganira akazi katoroshye bashobora guhura nako, bizatuma u Rwanda rukomeza kugira icyubahiro mu mahanga.

Gasana yongeyeho ati ”simwe mugiyeyo bwa mbere, kandi mwahawe n’amahugurwa ahagije, nizeye ko muzakora neza”.

Umuyobozi w’agashami ka Polisi gashinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro, Bizimana Egide yavuze ko abo bapolisi nibagerayo Umuryango Mpuzamahanga (UN) uzabaha imyitozo mu gihe cy’iminsi 3 bagahita bafata inshingano zabajyanye.

Bizimana yavuze ko kohereza abapolisi b’igitsina gore gusa biri mu mategeko ya UN, asaba ko nibura abakora muri UN bagomba kugiramo 20% by’abagore n’abakobwa.

Abo bapolisi basaga 100 bagizwe n’abagore n’abakobwa, bose bazagenda mu byiciro bibiri, ku wa Mbere indege izatwara 50 muri bo, abandi 50 na bo bazagende nyuma y’ikindi cyumweru.

Kugeza ubu, u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere ku Isi mu kugira umubare munini w’abagore n’abakobwa mu gucunga umutekano, Polisi y’u Rwanda ikaza ku mwanya wa 19 mu gutanga serivisi nziza ku Isi; u Rwanda rukaza ku mwanya wa 8 mu kugira uruhare mu gucunga amahoro ku Isi.

Umubare w’abapolisi n’abasirikare boherezwa mu bikorwa byo kubungabunga amahoro bari hafi kugera kuri 500.

Icyiciro kigiye kugenda kizaba ari icya 3 kigiye mu butumwa bw’amahoro i Darfur kigizwe n’abakobwa gusa.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .