Kuri uyu wa kane taliki ya 31Gicurasi2012, mu cyumba cy’imyidagaduro cy’ishuri rya Green Hills Academy, hateraniye inama ya kabiri y’Abagore bakora umurimo w’igipolisi.
Iyi nama yari ifite intego zo guteza imbere umupolisikazi. Nk’uko byatangajwe na Chief Inspector Lynda Nkuranga ushinzwe abapolisikazi, ngo umubare wabo urimo kugenda wiyongera ngo ariko umuco Nyarwanda uracyari imbogamizi, kuko kugeza ubu mu gipolisi umubare w’abagore utaragera kuri 30% nko mu zindi nzego, kuko kugeza ubu abagore bakiri kuri 19%.
Mu bibazo byagaragajwe n’abapolisikazi kandi benshi bibanze ku kibazo cy’imiterere yabo gituma badashobora gukora imirimo bashinzwe nka basaza babo, mu gihe nta ngamba z’umwihariko zifashwe.
Bimaze kugaragazwa ko umwambaro wa Polisi ubangamira abagore mu gihe batwite, ushinzwe abakozi abasubiza ko hari kuvugururwa imyambaro ya Polisi, ngo ariko nubundi ushatse kwambara gisivili kubera impamvu runaka ngo asanzwe abisabira uruhushya umukuriye mu kazi.
Muri iyi nama kandi hemejwe ko abagore bakora umurimo wa gipolisi bagiye gushyiraho forumu ibahuza, ikazajya ibafasha kuganira ibibazo bahurira mu kazi kabo bitagombye gutegereza iyi nama iba rimwe mu mwaka ngo bamenye ibibazo bafite.
Iyi nama y’abagore bakora umurimo wa gipolisi iba rimwe mu mwaka, igira inshingano yo gushakira hamwe uburyo bwo guteza imbere umupolisikazi.
Ndetse nk’uko Minisitiri w’Umutekano yabivuze, ngo mu itegeko rya Polisi rishya ryasinywe, abagore bazajya bazamurwa mu ntera hadakurikijwe imyaka yabugenewe.
Foto:Polisi


















TANGA IGITEKEREZO