00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abapolisi, Rokodifensi n’Inkeragutabara bari gupimwa SIDA

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 22 February 2013 saa 05:43
Yasuwe :

Muri gahunda ngarukamwaka yo kubungabunga ubuzima bw’Abanyarwanda, Polisi y’Igihugu yatangije gahunda yo gupima abafanyabikorwa bayo bo mu turere twa Huye na Kayonza agakoko ka virusi itera SIDA kugira ngo abanduye bazitabweho bihagije.
Iki gikorwa cy’Ishami rya Polisi rishinzwe ubuvuzi ku bufatanye na Global Fund n’ibigo nderabuzima kizafasha gupima abalokodifensi, inkeragutabara, abapolisi, abagize ‘Community Policing’ n’abandi babyifuza mu rwego rwo gufasha abafatanyabikorwa babo bari (…)

Muri gahunda ngarukamwaka yo kubungabunga ubuzima bw’Abanyarwanda, Polisi y’Igihugu yatangije gahunda yo gupima abafanyabikorwa bayo bo mu turere twa Huye na Kayonza agakoko ka virusi itera SIDA kugira ngo abanduye bazitabweho bihagije.

Iki gikorwa cy’Ishami rya Polisi rishinzwe ubuvuzi ku bufatanye na Global Fund n’ibigo nderabuzima kizafasha gupima abalokodifensi, inkeragutabara, abapolisi, abagize ‘Community Policing’ n’abandi babyifuza mu rwego rwo gufasha abafatanyabikorwa babo bari mu ntara hanakumirwa icyorezo cya SIDA nk’uko ORINFOR ibitangaza.

Abalokodifensi n'abapolisi

Abitabiriye iki gikorwa batangaje ko kumenya uko bahagaze bituma bamenya uko bakitwara. Umwe muri bo ati “Akazi dukora gasaba ko umuntu amenya uko ahagaze kuko gasaba ingufu.”

Ushinzwe Ishami ry’Ubuvuzi muri Polisi, Ass Com Rubandana Wilson, yavuze ko hari gahunda y’ibanze yo kurwanya SIDA; ati “Igikorwa cyo kurwanya SIDA muri Polisi ni ingenzi kandi biri no mu ntego za Polisi. Ni ukuvuga ko tuba dufite n’ibikorwa byinshi ariko twahagurukiye kwigisha, gupima ku bushake abapolisi, lokodifensi, inkeragutabara no gusiramura. Ndabasaba ko bajya babyitabira bagakangurira n’abandi.”

Inkeragutabara

Muri iki gikorwa kizamara icyumweru Ishami rya Polisi rishinzwe ubuvuzi ryanatanze udukingirizo mu rwego rwo gukangurira abatarandura kwirinda, rinatanga inama z’uko bakwirinda nyuma yo kwandura.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages