Abarimu bakosora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, icyiciro rusange, amashuri y’imyuga ndetse n’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, barasaba ko abarimu basubizwa icyubahiro bahoranye bakareka kwitirirwa ibintu bidasobanutse.
Icyubahiro abarimu batswe ngo kigaragarira mu mazina basigaye bitwa aho baba mu muryango nyarwanda, akenshi abagaragaza nk’abantu bo ku rwego rwo hasi cyane.
Aba barimu bavuga ko imvugo zikoreshwa havugwa ibintu bifitanye isano na bo ataye ipfunwe. Batanga urugero ku mvugo ikoreshwa na benshi ya ‘Gakweto’, bashaka ko mwarimu agira urukweto rumwe yambara igihe cyose. Bavuga kandi ‘Urwarimu,’ imvugo ikoreshwa ku kinyobwa cy’urwagwa hagaragazwa ko mwarimu ari cyo kinyobwa abashije kwigurira.
Izindi mvugo n’amazina bikoreshwa ku barimu ariko ntibabyishimire ni nka Yampe yose bivuga ko mwarimu ahora yishyuzwa, Sipiriyani igaragaza ko mwarimu aba ateze amaramuko ku mushahara n’andi atandukanye yose ashingiye ku mushahara muto wa mwarimu utajyanye n’ibiciro biri ku isoko.
Mugisha Alfred, umwarimu mu karere ka Rubavu, yatangarije IGIHE ko umurimo wo kwigisha wahoze wubashywe ariko ko kugeza ubu umwarimu afatwa nk’arutwa n’umuhinzi na we udashinga. Yagize ati “ Ahagana mu mwaka 1992 ubwo natangiraga amashuri yisumbuye umwarimu yafatwaga nk’umuyobozi w’akarere w’ubu (mayor) ariko kugeza ubu abarimu dufatwa nk’abantu babuze undi mwuga twakora.” Mugisha avuga ko igitera ibi byose ari uburyo abarezi baba bagaragara muri aho batuye.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr. Harebamungu Mathias, yabwiye aba barimu ko umuntu ari we wiha agaciro bakaba bakwiriye gufata iya mbere mu kwigarurira agaciro.
Dr. Harebamungu, ati “ Nagira ngo mbamenyeshe ko Agaciro umuntu akiha, aragaharanira akakabona, agaciro ni ukwishakamo ibisubizo. Numesa umwenda wawe ugacya uzaba wihesheje agaciro kuko uzaba utandukanye n’undi muntu uri hafi yawe wambaye ibicitse.”
N’ubwo abarimu bahabwa amazina asuzuguritse nk’aya, buri muntu akwiye kwibuka ko mwarimu ari we fatizo ry’ibyo abantu benshi bageraho.



















TANGA IGITEKEREZO