00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarwanyi ba FDLR barenga 3000 bashobora gutaha

Yanditswe na

Emmanuel Kanamugire na Rene Anthere Rwanyange

Kuya 3 January 2013 saa 10:11
Yasuwe :

Mu minsi ibiri, kuva kuwa 2 Mutarama 2013, abagera ku 3500 bo mu nyeshyamba za FDLR n’ababakomokaho basohotse mu mashyamba ya Nindja, Kalonge na Bunyakiri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo berekeza mu gace k’Uburasirazuba ahitwa Ruhago.
Nk’uko tubikesha Ibiro Ntaramakuru by’u Rwanda, aba barwanyi babwiye Ingabo za Loni zishinzwe kubungabunga amahoro muri Congo (MONUSCO) ko bafite ubushake bwo gushyira intwaro hasi, bagasubira mu gihugu cyababyaye.
Ahagana saa kumi n’imwe (…)

Ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba ku munsi w’ejo hashize, itsinda rya mbere ry’aba barwanyi bavanze n’abasivili, ryageze muri santeri ya Luhago bavuga ko baturutse mu bice bya Karehe, Bunyakiri, Kashehi n’ahandi, nk’uko bitangazwa n’umwe mu bayobozi bo ku rwego rw’ibanze muri ako gace.

Na ho itsinda rya kabiri riyobowe na Col Job na Nicolas ryerekeje Mulambula mu ntara ya Walungu.

Urwego rwa MONUSCO rushinzwe gufasha abavuye mu mashyamba, gusubira mu buzima busanzwe no gutaha mu gihugu cyabo, rukorera i Bukavu, rutangaza ko rwashyizeho itsinda rigenzura ibyihishe inyuma y’icyo gikorwa cya FDLR.

MONUSCO kandi ngo yiteguye kwakira no gufasha ababishaka bose gusubira mu gihugu cyabo.

Amakuru dukesha Komisiyo ishinzwe Gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero (RDRC) ni uko kuva muri Mutarama 2009 kugeza mu kwezi k’Ukuboza 2012, abamaze kwitandukanya na FDLR batashye mu Rwanda ari 9,660. Muri bo abagabo bari abarwanyi ni 3,734 na ho abana bari mu barwanyi ari 202, abasivili bo bakaba 5,724.

Ku birebana n’umubare uvugwa ko hari abasaga 3000 bagiye gutaha bavuye muri FDLR, Sayinzoga Jean, Perezida wa RDRC yadutangarije ko uwo mubare utangazwa batazi aho ukomoka. Yagize ati "Twari tuzi ko hasigaye abari hagati ya 1500 na 2000, abandi ntituzi aho babakuye."

Akomeza avuga ko ayo makuru ashobora kuba ari ibihuha, kuko iyo hari abavuye mu mashyamba ya Congo bashaka gutaha mu Rwanda, MONUSCO ibibamenyesha, ubu bakaba nta makuru na make barabona kandi bavugana kenshi. Yagize ati "Tuzabyemera ari uko MONUSCO yabitubwije kandi abo bantu na bo baje."

Sayinzoga asaba abantu kwitondera amakuru nk’ayo ahita kuko ashobora kubarangaza, kandi ntibishinge iyo mibare kuko inzego zibishinzwe ntacyo ziratangaza.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages