Ibyo byagaragaye kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Gicurasi, ahagana saa mbili za mu gitondo ubwo abakirisitu basaga 500 bo rusengero Shiloh Prayer Mountain, aho bakunze kwita kwa Nyiragasazi bahuye n’uruva gusenya ubwo bahezwaga hanze babuze uko binjiraga mu rusengero kuko nyir’ubwite yaraye adadiye imiryango yose.
Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yageraga ahari hatuwe hari uru rusengero, yasanze isinzi ry’abantu benshi rihagaze ku muhanda ryabuze hepfo na ruguru. Mu bavuganye n’umunyamakuru bamutangarije ko impamvu bahagaze hanze ari uko basanze inzugi binjiriragamo baje gusenga zose zadadiwe na nyir’ubwite ariwe Uwamwezi Josephine.
Umuntu utashatse ko izina rye rimenyekana yavuze ko ubuyobozi bwa Shilloh Prayer Mountain bwishyuraga nyir’inzu ari we Uwamwezi Josephine bakunze kwita Nyiragasazi amafaranga milinoni n’igice y’amanyarwanda ku kwezi (1,500,000 RWF).
Yakomeje avuga ko nta kibazo cy’ubwishyu urwo rusengero rwari rusanganywe, kuko hashyize iminsi mike Uwamwezi yifuje ko ku mafaranga y’ubukode hihongererwaho ibihumbi Magana atanu, bityo aho ku mwishyura miliyoni imwe n’igice bakajya bamwishyura miliyoni ebyiri.
Amakuru atangazwa na bamwe bakurikiranye impaka hagati y’abakodeshaga na nyir’inzu, avuga ko Uwamwezi yitwikiriye ijoro agashyira ingufuri ku nzugi zose zinjira mu nyubako ya Shilloh Prayer Mountain.
Ku ruhande rumwe, ababikurikiraniye hafi bavuze kandi ko habayemo guhubuka kwa uwamwezi, kuko abakodesha bamusabye ko ategereza ko masezerano ya mbere y’amezi atatu bagiranye abanza kuva mu nzira bityo bakagirana ayandi.
Kurundi ruhande, Uwamwezi afashe icyo cyemezo mu gihe ubuyobozi bw’ibanze bwifuje ko yakumvikana n’ubwa Shilloh Prayer Mountain, yari imaze amezi agera ku icyenda ikodesha iyi nyubako.
Mu rwego rwo gushakisha uburyo abaje gusenga bakora icyabazanye, Sky Hotel yafashije Shilloh ubwo yayihaga icyumba cyo gusengeramo.
Bamwe mu basengera muri Shilloh basanga Uwamwezi yakagombye gutegereza ko amasezerano ya mbere arangira, bityo akabona gufata ingamba nshya.
Mu rwego rwo kubahiriza amategeko no kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo, Polisi y’Igihugu ikihagera yasabye ubuyobozi bwa Shilloh, kwifashisha ubutabera kugirango ukuri gukubiyemo mu masezerano kubahirizwe.
Twagerageje kuvugana na Uwamwezi kuri telefoni ye igendanwa ariko ntiyayitaba, ndetse nta n’uwigeze agaragara ku nyubako ye yari yadadiye.
Hejuru ku ifoto:Uwamwezi Josephine (Nyiragasazi)


















TANGA IGITEKEREZO