Kuri uyu wa Kane nibwo abashinjacyaha batanu bo ku rwego rw’ibanze bakoze indahiro yabo biyemeza kuzatunganya imirimo mishya bashinzwe, bakaba basabwe kwirinda amarangamutima n’icyenewabo.
Izi ndahiro z’aba bashinjacyaha zakorewe imbere ya Minisitiri w’Intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi, Minisitiri w’Ubutabera Tharcisse Karugarama n’umushinjacyaha Mukuru Martin Ngoga ndetse n’abandi bari baje gukurikirana imihango y’irahira.
Minisitiri w’Intebe yasabye aba bashinjacyaha kuzirinda amarangamutima mu kazi bagiyemo. Yagize ati: “Akazi mugiyemo ni akazi gakomeye murasabwa kutagira amarangamutima n’icyenewabo mu guca imanza.” Yongeyeho ati: “Iyi si indahiro mukoze, ahubwo ni igihango mugiranye n’Igihugu cyanyu.” Yababwiye ko bagomba kugira ubushishozi mu kazi, ubwenge ndetse n’ubunyangamugayo mu guca imanza z’abaturage.
Minisiti w’Intebe yabasabye ibintu bitandatu by’ingenzi aribyo gukunda umurimo no kuwitangira; kurenganura abarengana; kwirinda icyenewabo n’ikimenyane no kudakingira ikibaba abo bahuje umwuga, gutanga serivisi nziza ku babagana, kwirinda gusiragiza abaturage bagakemura ibibazo byabo hakiri kare, ndetse no kurwanya ruswa.
Yabamenyesheje kandi umwe mu mushinga ufitanye isano no kugaruza imitungo ya Leta yanyerejwe; waraye wemejwe n’Inama y’Abaminisitiri, abasaba kuzabyubahiriza. Ikindi ni uko yabasabye kubaha inzego zibakuriye, asoza abifuriza kuzagira umurimo unoze kandi wihuse.
Rwabahizi Théogène yarahiririye kuba Umushinjacyaha wo ku rwego rw’ibanze mu Karere ka Karongi Intara y’Iburengerazuba. Yavuze ko icyo agiye gushyiramo ingufu aho yoherejwe gukorera, ari uguca imanza z’ibyaha bijyanye no gusambanya abana ku ngufu, n’ubwicanyi bukunze kuvugwa mu duce twa Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba.
Twabibutsa ko aba bashinjacyaha barahiye baherutse kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri yo kuya 18 Mata 2012.
Abarahiye ni Rwabahizi Théogène, Mukankusi Grace, Bateta Jane Dusabe Charlotte na Uwayezu Jean de Dieu.
Foto: Primature



















TANGA IGITEKEREZO