00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abashinwa baba mu Rwanda bunamiye ababo bashyinguye i Rulindo

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 6 April 2013 saa 11:35
Yasuwe :

Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda yateguye igikorwa cyo kunamira Abashinwa 10 bashyinguye mu Murenge wa Bushoki, Akarere ka Rulindo. Aba bashinwa bazize impanuka zabayeho mu bihe bitandukanye ziturutse ku mirimo bakoraga, abandi bazira uburwayi. Ambasaderi Shu Zhan avuga ko kunamira aba bashinwa ari ikimenyetso cy’umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi, ko bigomba kuba urugero mu guharanira iterambere no gutanga uruhare aho ariho hose ku Isi, nk’uko aba baguye mu Rwanda babigaragaje (…)

Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda yateguye igikorwa cyo kunamira Abashinwa 10 bashyinguye mu Murenge wa Bushoki, Akarere ka Rulindo. Aba bashinwa bazize impanuka zabayeho mu bihe bitandukanye ziturutse ku mirimo bakoraga, abandi bazira uburwayi.

Ambasaderi Shu Zhan avuga ko kunamira aba bashinwa ari ikimenyetso cy’umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi, ko bigomba kuba urugero mu guharanira iterambere no gutanga uruhare aho ariho hose ku Isi, nk’uko aba baguye mu Rwanda babigaragaje batakariza ubuzima bwabo mu gihugu kitari icyabo.

Rubayita Eric ushinzwe umugabane wa Aziya na Oceania muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, yavuze ko Abanyarwanda bifatanyije mu kababaro n’Abashinwa mu gihe bibuka ababo baguye mu Rwanda, kandi bari baraje gutanga umusanzu mu kurwubaka mu mirimo y’iterambere bakoraga.

Rutayisire avuga ko iyo bunamira aba bashinwa, banazirikana imiryango yabo yatewe agahinda no kubura ababo. Uyu muyobozi atangaza ko igihugu cy’u Rwanda cyishimira ubufatanye n’u Bushinwa mu iterambere ry’igihugu.

Uyu muhango wanitabiriwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo, waranzwe no kuvuga ku bwitange bwaranze aba bashinwa bitabye Imana, no gushyira indabo ku mva zabo ziherereye mu murenge wa Bushoki.

Amasosiyete y’abashinwa akora imirimo itandukanye yatangiye gukorera mu Rwanda kuva mu mwaka wa 1970. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, amasosiyete yabo ari mu ya mbere yagarutse gukorera mu gihugu.

Aba bashinwa 10 bunamirwa baguye mu Rwanda kuva mu 1985 kugeza mu 1991. Iki gikorwa ngarukamwaka cyo kubunamira gitegurwa na Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages