Guhera mu rucyerera saa cyenda (3:00am), abasirikare b’u Rwanda bari bamaze amezi icyenda babungabunga amahoro muri Sudani i Darfur batangiye gusimburana na bagenzi babo.
Abasirikare bagera ku bihumbi bitatu na magana abiri batangiye kuza muri iki gitondo ari na ko babisikana na bagenzi babo bajya gukomereza aho abatashye bari bagejeje.
Kugeza saa munani z’amanywa ku Cyumweru (2:00 pm) hari hamaze kuza abasirikare 270, ariko abandi 135 bajya i Darfur kubasimbura bari bagezeyo, abandi nkabo na bo bari bamaze gufata ikirere.
Ubwo umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka Gen. Major Frank Mushyo Kamanzi yasezeraga kuri aba basirikare, yabasabye kujya gusohoza neza ubutumwa bubavanye mu Rwanda. Yagize ati “Ngira ngo muzi neza ikibavanye inaha. Mugiye guhagararira igihugu ndetse no gukomeza kubungabunga amahoro ku Isi, nkuko Abanyarwanda twabigize intego. Twizeye neza tudashidikanya ko muzabishobora. Mukomeze murangwe no kugira ikinyabupfura mu byo mukora byose nk’uko mubisanganwe, kandi muharanire iterambere ry’abatuye Isi.”
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brig. Gen. Joseph Nzabamwita yatangarije Abanyamakuru ko iyi gahunga yo kuvana ingabo z’u Rwanda zabungabungaga amahoro muri Sudani i Darfur hakoherezwayo abandi, bitangiranye n’uyu munsi bikaba bizageza kuwa 14 Gashyantare 2013. Ati “Ingabo z’u Rwanda zakoze akazi neza uko bikwiye, kuko ari zo ngabo zagaragaje ibikorwa byiza muri iki gihugu.”
Ingabo z’u Rwanda za Batayo ya 17 zubatse ibyumba birindwi by’amashuri mu gace ka Narititi ndetse n’ibyo gukoreramo (offices) bikaba byaratwaye amadolari y’Amerika ibihumbi magana ane mirongo itatu na bitatu. Batayo ya 30 yubatse isoko muri aka gace ikora n’ibindi bikorwa bitandukanye.
Kubera ubusabane abasirikare b’u Rwanda bagiranye n’abaturage ba Sudani y’Amajyaruguru, imwe mu nkambi iherereye i Darfur yiswe Rwanda.
Usibye kububakira, ingabo z’u Rwanda zifasha abaturage ba Sudani no gusubira mu buzima busanzwe.



















TANGA IGITEKEREZO