00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasirikare babiri baguye mu gukozanyaho hagati y’ingabo z’u Rwanda n’iza Congo (Updated)

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 4 November 2012 saa 03:59
Yasuwe :

Umusirikare wo mu ngabo za leta ya Congo Kinshasa yaguye mu kurasana hagati y’igisirikare cy’u Rwanda n’icya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku mupaka uhuza ibihugu byombi mu Majyaruguru y’aho Goma ihurira na Rubavu.
Ku ruhande rwa Congo Kinshasa Col Olivier Hamuli yatangaje ko kurasana kwabaye ku wa Gatandatu biturutse ku musirikare wa Congo wambutse umupaka aje kunywera mu Rwanda, abasirikare ba RDF bamuhagarika akanga.
Yakomeje avuga ko nyuma yo kwanga guhagarara ingabo za (…)

Umusirikare wo mu ngabo za leta ya Congo Kinshasa yaguye mu kurasana hagati y’igisirikare cy’u Rwanda n’icya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku mupaka uhuza ibihugu byombi mu Majyaruguru y’aho Goma ihurira na Rubavu.

Ku ruhande rwa Congo Kinshasa Col Olivier Hamuli yatangaje ko kurasana kwabaye ku wa Gatandatu biturutse ku musirikare wa Congo wambutse umupaka aje kunywera mu Rwanda, abasirikare ba RDF bamuhagarika akanga.

Yakomeje avuga ko nyuma yo kwanga guhagarara ingabo za RDF zahise zimurasa arapfa, abasirikare ba Congo na bo bahita batangira kurasa ku basirikare b’u Rwanda.

Umunyamakuru wa IGIHE wahise agera vuba na bwangu ahabereye iri rasana yatangarijwe ko ingabo za RDF zahawe amakuru n’abaturage bemezaga ko babonye abasirikare ba Congo 7 b’abakomando baje nk’intasi barenze umupaka bavogera ubutaka bw’u Rwanda, bityo bahita batabaza igisirikare.

Byatangajwe ko ingabo za RDF zahagaritse izi ngabo za Congo zanga guhagarara, bityo bazirasaho hagwamo abasirikare ba Congo babiri, umurambo w’umwe barawucikana undi usigara mu Rwanda.

Ku Cyumweru ubwo bamwe mu ngabo za Congo bazaga gutwara umurambo wa mugenzi wabo, bahakanye ko atari uw’umusirikare wabo, ariko bamutwikuruye basanga nta washidikanya ko ari uwabo bahita bamujyana.

Umunyamakuru wa IGIHE uri i Rubavu avuga ko begereye Umukuru wa Diviziyo ya munani y’igisirikare cya Congo, ikorera mu mu Majyaruguru ya Kivu, ariko yanga kugira icyo abwira itangazamakuru.

Usibye abo basirikare babiri ba Congo barashwe n’umwe w’u Rwanda wakomeretse, igisirikare cy’u Rwanda cyafashe ibikoresho bya gisirikare by’ingabo za Congo birimo imbunda imwe, sharijeri esheshatu z’amasasu, amasasu nyirizina agera ku 173 n’icyombo.

Ingabo za Congo zasinye n’u Rwanda zemeza ko zitwaye umurambo w’Umunyekongo.

Igisirikare cy’u Rwanda cyashimiye abaturage, kibasaba gukomeza ubufatanye mu kurinda umutekano.

FARDC isinya ko yakiriye umurambo
Batwara umurambo wa Nyakwigendera
Basobanura uko byagenze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages