00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasirikare bakuru baturutse muri Kenya batangiye urugendoshuri mu Rwanda

Yanditswe na

Noël Turikumwe

Kuya 10 December 2012 saa 05:25
Yasuwe :

Itsinda ry’abasirikari bakuru 12 biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikari rya Kenya (National Defense College), bari mu rugendoshuri rw’iminsi 8 mu Rwanda mu rwuzuza amwe mu masomo bahererwa muri iryo shuri.
Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda Brig. Gen Joseph Nzabamwita, avuga ko muri uru rugendo bazasura Minisiteri zitandukanye, inganda n’ibigo bitandukanye kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Ukuboza, bakaba bahereye ku gusura Urwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.
Brig. Gen. Nzabamwita (…)

Brig. Gen. Nzabamwita avuga ko uru rugendo ruri mu masomo baba bagomba gufata nk’abasirikare bakuru biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare kuko hari n’andi masomo menshi bahabwa arenze kurinda umutekano w’igihugu.

Yagize ati “Nk’abasirikare bakuru ntabwo bagomba kwiga gucunga umutekano w’igihugu gusa, ahubwo bagomba no kwiga ibindi byose byahungabanya umutekano w’abaturage ni yo mpamvu bazasura n’ibikorwa by’amajyambere.”

Uru rugendoshuri ariko ngo rufite icyo rwungura igisirikari cy’u Rwanda kuko bituma bongera umubano n’ibindi bihugu kandi abasuye banagira ibindi byinshi bigira ku gisirikare cy’u Rwanda nk’igisirikari cyiyubatse kikubaka n’igihugu.

Uru rugendoshuri rw’abasirikare bakuru, rwatangiye uyu munsi tariki ya 10 Ukuboza rukazamara iminsi igera ku munani. Abiga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare muri Kenya, ngo harimo n’abanyarwanda ariko bo bakaba berekeje mu bindi bihugu.

12 baje mu Rwanda bayobowe na Brig.Gen Mulata Adan Kanchoro ukomoka muri Kenya. Bakomoka mu bihugu bine byo muri Afurika harimo Kenya, Sudani y’Amajyepfo, Malawi na Afurika y’Epfo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages