00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayislamu biga muri ULK basoje igisibo basabwa kurwanya ibiyobyabwenge

Yanditswe na

Jotham Ntirenganya

Kuya 27 August 2012 saa 02:47
Yasuwe :

Abaslam biga muri Kaminuza yigenga ya Kigali,ULK , basoje iminsi yo guherekeza igisibo basabwa kurwanya ibiyobyabwenge, ku itariki ya 26 Kanama 2012
Abaslamu biga muri ULK bibumbiye mu ihuriro ry’abanyeshuri b’abaslamu biga muri za kaminuza, CEM/ULK, basoje iminsi yo guherekeza igisibo, babwiwe ko bagomba kurwanya ibiyobyabwenge aho biva bikagera , ko ibiyobyabwenge atari urumogi, itabi n’inzoga gusa.
Sheikh Idriss yavuzeko usibye ibikunze kwamaganwa nk’ibiyobyabwenge, n’ibindi byose (…)

Abaslam biga muri Kaminuza yigenga ya Kigali,ULK , basoje iminsi yo guherekeza igisibo basabwa kurwanya ibiyobyabwenge, ku itariki ya 26 Kanama 2012

Abaslamu biga muri ULK bibumbiye mu ihuriro ry’abanyeshuri b’abaslamu biga muri za kaminuza, CEM/ULK, basoje iminsi yo guherekeza igisibo, babwiwe ko bagomba kurwanya ibiyobyabwenge aho biva bikagera , ko ibiyobyabwenge atari urumogi, itabi n’inzoga gusa.

Sheikh Idriss yavuzeko usibye ibikunze kwamaganwa nk’ibiyobyabwenge, n’ibindi byose biganza ibitekerezo by’umuntu nabyo ari ibiyobyabwenge. Yagizea ati: “Ikiyobyabwenge ni icyo ari cyo cyose kimara umuntu ubwoba agakora ibidakwiriye, cyangwa kikamubuza gukora ibikorwa bizima”.

visi Muft Jumatatu yabashimiye uburyo bitwaye mu gisibo, no kuyubaha, kugabanya irari ryose no kwiyima ibiryo n’ibindi nyamara batabibuze. abasaba bubahiriza intego cyari gifite yo kwiyegereza Imana

Umuryango CEM wavutse mu 2002, ugera muri ULK mu 2006.
Abagize uyu muryango basanzwe bafashanya, ubu abagize CEM/ULK bagiye kwishyurira umunyeshuri wabuze amafaranga y’ishuri, nyuma yaho yari yafashe umwanzuro wo guhagarika kwiga.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages