00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasoje amahugurwa ya Imbuto Foundation bize uko bategura ahazaza

Yanditswe na

Umutesi Gisèle

Kuya 25 August 2012 saa 03:17
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatanu tariki24 Kanama nibwo amahugurwa y’abana barihirwa n’imbuto Foundation baberaga muri Koleji ya Mutagatifu Andereya yasojwe ku mugaragaro, abayakurikiye bakaba bavuga ko bigiyemo uko bategura ahazaza habo.
Abana ijana na batandatu bitabiriye aya mahugurwa, bagaragaje ikizere kubyo bigiyemo baniyemeza ko bazabisangiza bagenzi babo batagize amahirwe yo kuhagera
Umuyobozi Wungirije ushinzwe amasomo muri icyo kigo Nsengiyumva Gaston, yabashimiye ubwitonzi bagaragaje, (…)

Kuri uyu wa Gatanu tariki24 Kanama nibwo amahugurwa y’abana barihirwa n’imbuto Foundation baberaga muri Koleji ya Mutagatifu Andereya yasojwe ku mugaragaro, abayakurikiye bakaba bavuga ko bigiyemo uko bategura ahazaza habo.

Abana ijana na batandatu bitabiriye aya mahugurwa, bagaragaje ikizere kubyo bigiyemo baniyemeza ko bazabisangiza bagenzi babo batagize amahirwe yo kuhagera

Umuyobozi Wungirije ushinzwe amasomo muri icyo kigo Nsengiyumva Gaston, yabashimiye ubwitonzi bagaragaje, anabasaba ko ibyo bigiye aho bazabigira akabando bazitwaza mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Akimana Clémentine, umwe mu bana bitabiriye amahugurwa, wiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye, yavuze ko yamenyeyemo uburyo yategura ejo hazaza he, hakaba heza ndetse ngo n’amasomo babasubiriyemo byamufashije kuyumva kurushaho kuburyo yizeye ko azatsinda kandi neza ikizamini cya Leta.

Tuyishime Joselyne nawe witabiriye aya mahugurwa yavuze ko yakuyemo isomo ryo kwihesha agaciro, no kumenya uwo ariwe kugira ngo abone uko ategura ahazaza he.

Aya mahugurwa y’iminsi itanu yari yitabiriwe n’abana barihirwa na Imbuto Foundation bacikirije amashuri, yibanze cyane cyane ku gusubiramo amasomo yo mu ishuri nk’imibare, ubugenge, ibinyabuzima n’ubutabire; amasomo ku buzima bw’imyororokere ndetse no kumenya kuvuga oya mu rwego kwigirira ikizere.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages