00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abatari bake bamugarira mu kurinda inyamaswa

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 12 March 2013 saa 02:25
Yasuwe :

Inyamaswa zituruka muri Pariki y’Igihugu y’Akagera no mu biyaga bihana imbibi n’imirenge umunani y’uturere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza; zikomeje gusigira abaturage ubumuga budakira.
Izo nyamaswa ziganjemo imbogo, inzovu, imvubu n’ingona; zikaba zidasiba kwica abaturage bo muri iyi mirenge. Abaturage baganiriye na IGIHE basigiwe ubumuga n’inyamaswa, bavuga ko nubwo ibikorwa byo kuzitira iyi Pariki bikomeje izi nyamaswa zitigeze zihagarara kwigabiza ingo z’abaturage.
Nsanzimana Jean (…)

Nsanzimana Jean Damascene, ni umusore w’imyaka 27, yaciwe igitsina n’imvubu. Avuga ko RDB yamufashije kwivuza ubu afite ibimufasha kwihagarika, ariko ngo usibye kuba nta gitsina akigira ababazwa n’uko atabasha gutera akabariro.

Habiyaremye Sauveur utuye mu Murenge wa Ndego, yamugajwe n’imbogo. Avuga ko iyi mbogo yamusanze mu murima yari arayemo awurinze ngo utanwa, ariko akaza gusinzira kubera umunaniro imusangamo iramukandagira avunika amaboko n’amaguru.

Abaturage batuye Umurenge wa Ndego kimwe n’indi ikunze kuvugwamo ubwone bavuga ko mu gihe Pariki y’Akagera irimo kuzitirwa imvubu zituruka mu biyaga zitaboroheye, nk’uko Nyirabatibuka Josephine utuye muri uyu murenge abivuga. Avuga ko yatangiye kurara mu murima arinze imyaka ye inyamaswa mu mwaka w’1997, icyakora ngo ubu kurara hanze bimaze kugabanuka aho batangiriye kuzitira pariki.

Umuyobozi w’ikigega gitanga indishyi z’ingoboka ku bahohotewe n’inyamaswa Ndashimye Bernardin, avuga ko Leta ikora uko ishoboye ngo ikumire inyamaswa zituruka muri Pariki y’Akagera.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages