00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abatishoboye 653 muri ULK bishyuriwe na bagenzi babo

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 9 March 2013 saa 04:47
Yasuwe :

Komite nshya y’abanyeshuri muri Kaminuza Yigenga ya Kigali ULK, iratangaza ko izakomeza kuvuganira abanyeshuri batishoboye bagafashwa mu bibazo by’amanota, imyigire n’ibindi, kuko ubu abasaga 650 bakorewe ubuvugizi bakishyurirwa amafaranga y’ishuri binyuze muri bagenzi babo.
Mu rwego rwo gufashanya abanyeshuri ba ULK bihurije hamwe bavuganira abandi banyeshuri batari bafite amikoro yo kwishyura ishuri mu mwaka ushize wa 2012, babishyurira binyuze mu buryo butandukanye.
Perezida mushya (…)

Perezida mushya w’Abanyeshuri ba ULK Ntabwoba Francois Xaver, arasobanura uko ibi bikorwa by’ubuvugizi byagezweho yaravuze ati “Umuryango w’Abanyeshuri b’Abapantekote CEP ULK wakoresheje igiterane kivamo miliyoni enye n’ibihumbi magana inani, atangwa mu kwishyurira abanyeshiri 31; AERG na yo itwemerera guha ‘bourse’ abanyeshuri 609 kugeza barangije mu kwezi kwa kane 2012, abiga muri ULK na bo bakusanyije inkunga yabo haboneka amafaranga yo gufasha abanyeshuri b’imfubyi 13.”

Ku wa gatatu Werurwe 2013 ubwo komite nshya y’abanyeshuri, ikaba itegerejweho gukomereza ku byagezweho na Komite icyuye igihe yari.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages