00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abaturage ba centre ya Mahoko barinubira kutagira Gare

Yanditswe na

Maisha Patrick

Kuya 17 July 2012 saa 12:34
Yasuwe :

Abaturage baturiye centre ya Mahoko barinubira kutagira aho bategera imodoka kuko aho bita gare ari umuhanda werekeza mu murenge wa Nyabirasi mu karere ka Rutsiro.
Mahoko ni centre igizwe n’imirenge ibiri, Kanama na Nyakiriba, yaguka uko iminsi yicuma ndetse himukira abaturutse hirya no hino mu gihugu.
Kuba ntaho abagenzi bategera imodoka bagira byabaye ngombwa ko bitiza agace kamwe kagize umuhanda werekeza mu murenge wa Nyabirasi, mu karere ka Rutsiro, ariko abaturage n’abashoferi ba (…)

Abaturage baturiye centre ya Mahoko barinubira kutagira aho bategera imodoka kuko aho bita gare ari umuhanda werekeza mu murenge wa Nyabirasi mu karere ka Rutsiro.

Mahoko ni centre igizwe n’imirenge ibiri, Kanama na Nyakiriba, yaguka uko iminsi yicuma ndetse himukira abaturutse hirya no hino mu gihugu.

Kuba ntaho abagenzi bategera imodoka bagira byabaye ngombwa ko bitiza agace kamwe kagize umuhanda werekeza mu murenge wa Nyabirasi, mu karere ka Rutsiro, ariko abaturage n’abashoferi ba tagisi binuba ubuto bw’ahantu imodoka zihagarara, butuma zihabyiganira bigashyira abashoferi mu makosa bakabihanirwa.

Nk’uko bitangazwa na Habarurema umwe mu batuye Mahoko, ngo bategereje ko Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwakubaka gare, amaso ahera mu kirere kandi Umujyi urushaho kwaguka.

Nyamara ubwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu, Kalisa Christopher, yatangazaga ingengo y’imari y’umwaka wa 2012-2013 yabajijwe n’abanyamakuru ibyerekeranye n’iyi gare, avuga ko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka, biteganyijwe izubakawa ; Yakomeje avuga hazashakwa ba Rwiyemezamirimo bakiyubakira izabo bakajya bishyuza imodoka zihahagarara.

Uretse kuba centre ya Mahoko idafite Gare, n’Umujyi wa Gisenyi nawo ufite idatunganyije kuko muri iki gihe cy’impeshyi harangwa n’umukungugu ukabije cyane.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages