Gare y’Akarere ka Ngoma itaramara umwaka n’igice yubatswe, abayikoresha binubira uburyo yuzuyemo ibyobo biteza impanuka no kwangiza imodoka.
Abakoresha iyi gare kimwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bagaragaza ko intandaro y’uburyo iyo gare imeze nabi byatewe
na rwiyemezamirimo watsindiye isoko gukora wakoze inyigo mbi, akayubaka uko yishakiye.
Abaturage bakoresha iyo gare binubira uburyo bahora bagwa mu byobo byayo mu masaha y’ijoro, kuko nta matara abamo bakagaya n’ubuyobozi bw’Akarere bwagize uburangare mw’iyubakwa ryayo.
Twagiramungu Innocent ufite imodoka ya taxi minibus we ararira ayo kwarika nyuma y’uko reservoire y’imodoka ye yangirikiye muri iyi gare.
Twagiramungu atangaza ko yari amaze kuzuzamo lisansi y’ibihumbi 70 yose ihita imeneka, no kuyikoresha yabwiye IGIHE ko kuyikoresha ibyangiritse byose byamutwaye ibihumbi ijana, hatarimo igihombo yagize cyo kwirirwa adakoze uwo munsi wose.
Ababonye ibyo bavuga ko byatewe na gare yubatse nabi. Umwe muribo ukora isuku y’imisarani yo muri gare agira ati “ nta kuntu abatura batagira babwira Akarere ngo kayitunganye neza, ariko ntakirakorwa… hakomeje gukomerekera abaturage mu masaha ya nijoro bitewe n’umwijima uhaba."
Umuyobozi w’akarere ka Ngoma Aphlodis Nambaje aganira na IGIHE ku murongo wa telefone, avuga ko iyi gare yubatse nabi cyane ku buryo hatagize igikorwa yakwangiza byinshi .
Ati“Akarere ntabwo kakomeza kurebera harimo gukusanya inkunga kugira ngo gare yongere ivugururwe.”



















TANGA IGITEKEREZO