Abakozi baturutse n’abahagarariye inzego z’abaturage baturutse mu mirenge igize Akarere ka Nyarugenge, kuri uyu wa kane tariki ya 10 Mutarama, barakurikirana amahugurwa ku itegurwa ry’Ingengo y’imari n’uruhare rw’abaturage mu ishyira mu bikorwa ryayo.
Nkurunziza Alexis, umukozi muri Cladho, asanga kutagira uruhare mu itegurwa ry’ingengo y’imari biterwa ahanini n’imyumvire y’abaturage itaranoga, inzego z’ubuyobozi zikaba zigomba gushyira ingufu mu kuzamura abaturage, bakumva neza ko ingengo y’imari itegurwa, hashingiwe ku bitekerezo batanze bagaragaza ibyo bakeneye; kandi bakanakurikirana uko ikoreshwa.
Yanakanguriye abayobozi kumva ko bakwiye kwegera abo bayobora, bakumva ibitekerezo byabo mu itegurwa ry’ingengo y’imari, kuko kugeza ubu iyo urebye icyerekezo cy’igihugu n’ibikorwa biteganyijwe usanga bisobanutse cyane ariko uruhare rw’abaturage mu itegurwa ry’ ibyo ryabyo ruracyari hasi cyane.
Nkurunziza yagaragaje ko mu gihe abaturage bazaba bamaze kumva neza uruhare rwabo mu igenamigambi n’itegurwa ry’ingengo y’imari, bizafasha kugira ngo bumve akamaro k’imisoro yabo mu ishyirwamubikorwa ry’iryo genamigambi ryateguwe; agaragaza ko ubu imisoro n’amahoro by’Abanyarwanda byavuye kuri 4% mu ngengo y’imari y’igihugu mu mwaka wa 1996 igera kuri 52% mu 2012.
Amafaranga ajya mu bikorwa by’iterambere angana na 40% by’ingengo y’imari, na ho ay’ibikorwa bisanzwe akangana na 60%. Nkurunziza ashimangira ko abaturage nibamara kumva neza uruhare rwabo, u Rwanda rutazatinda kwihaza ku ngengo y’imari. Yagarutse kandi ku ruhare rw’abajyanama nk’urwego ruhagarariye abaturage kandi rwemeza ibizagenderwaho, ko bakwiye kujya bafata umwanya bakajya kureba ababatoye, kugira ngo bumve ibyo batekereza, ntibemeza ibyo bo bishakira ahubwo bakemeza ibijyanye n’ibyifuzo by’abo bahagarariye.
Nsabimana Desire, Umuyobozi ushinzwe igenamigambi mu karere ka Nyarugenge, yagaragaje ko abaturage bahawe umwanya, kuko ibikorwa by’akarere bisigaye bitegurwa bivuye ku mudugudu, aho abaturage bahura bakagaragaza ibyo bakeneye, n’ibikorwa bo bagize imihigo, ibyo bikagenda bizamuka bikagera ku rwego rw’akarere. Akomeza avuga ko yizera ko imikorere nk’iyo izakomeza gushyirwamo ingufu no kunonosorwa neza, kugira ngo buri muturage yibone mu iterambere ry’akarere.
Aya mahugurwa arimo guhabwa abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge, abagize Inama y’igihugu y’abagore n’iy’Urubyiruko n’abafatanyabikorwa b’akarere.



















TANGA IGITEKEREZO