Abaturiye uruganda rukora sima KCC (Kigali Ciment Campany Ltd) ruri mu Mudugudu wa Kamenge, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali bahangayikishijwe n’ivumbi rya sima rituruka muri urwo ruganda kuko ribatera indwara zitandukanye, hakiyongeraho n’uko amazu y’abo yiyasa kubera umutingito w’imashini z’uruganda.
Mukamana Sifa, Umuyobozi w’Umudugudu wa Kamenge, kuri uyu wa mbere, tariki 3 Nzeri 2012 yatangarije IGIHE ko abaturage ayobora bahangayikishijwe n’ibibazo baterwa n’uruganda . Agira ati: “ ivumbi ritumuka rivuye mu ruganda igihe imashini zikora ritera indwara abaturage bacu, cyane cyane abana. Indwara zibibasira ni inkorora idashira, giripe, dufite impungenge ko byabaviramo indwara y’igituntu”.
Mukamana, avuga ko atari ibyo gusa, kuko igihe imashini zikora, kubera ingufu zazo, amazu yegereye uruganda yiyasa, hari n’amwe yasenyutse. Avuga ko ibyo byiyongera ku rusaku rw’imashini rwa n’injoro rubuza abaturage gusinzira. Hari imashini zidakora ku manywa kubera gutinya ko abayobozi babona ibibazo zitera, uruganda rugahitamo kuzikoresha n’injoro.
Mukamusoni Pauline, umwe mu baturiye uruganda KCC, atangaza ko ubu afitanye ibibazo bikomeye n’uruganda kuko rumusenyera. Agira ati “ Nasabye ubuyobozi bw’uruganda kumpa ingurane nk’igendera nk’abandi bose bambanjirije, ariko rwakomeje kumpa amananiza bigera naho, nyuze ku buyobozi bw’ibanze, mu kwezi kwa Mata uyu mwaka nandikiye Ubuyobozi bw’Akarere, kugeza ubu sindabona igisubizo.
Mukamusoni avuga ko adashobora kwemera kubarurirwa umutungo n’itsinda ryashizweho n’Akarere kuko ibyo rikora ribogamiye ku ruhande rw’uruganda, ibyo yabona byaba ari ku nyungu z’uruganda atari ize. Yifuza ko mu ibarura haba umucyo Akarere kakohereza izindi nzobere zitamenyeranye n’Ubuyobozi bwa KCC.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Ndayambaje Jean Damascene Perezida w’Inama y’Ubutegetsi y’uruganda rwa KCC, avuga ko uruganda rutigeze rwanga guha ingurane abaruturiye, ko ahubwo hari abatuye mu buryo butemewe n’amategeko, nk’abubatse mu gishanga, cyangwa abandi bubatse nyuma, bashaka kwibonera indonke mbere y’uko bagenda kuko babwiwe ko bagomba kuva aho batuye.
Agira ati “ Twahaye ingurane imiryango 80 yari ituriye uruganda yujuje ibyangombwa bisabwa na Leta, yose hamwe tuyiha amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 300, barigendera. Abasigaye ni abashaka kugenda babonye amafaranga bifuza. Kugira ngo babigereho bakitwaza uruganda”.
Ku kibazo cya Mukamusoni, Ndayambaje avuga ko Mukamusoni yanze ko inzobere zoherejwe n’Akarere zimubarira nk’abandi bose.
Ku kibazo cy’uko hari ivumbi ryangiza ubuzima bw’abaturage, avuga ko atari byo kuko rutabegereye. Ndayambaje avuga ko nta mashini zikora n’injoro ko zose zikora mu bihe byagenywe.
Akomeza avuga ko kugira ngo batangire imirimo y’u ruganda muw’i 2009, babanje guhabwa icyemezo n’inzego za Leta zibishinzwe, nka Minisiteri ifite inganda mu nshingano zayo n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibidukikije REMA.
Nishimwe Rosine, ushinzwe Ishami ry’Ibidukikije n’Amazi mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko ikibazo cy’uruganda rwegereye abaturage bakizi ko ariyo mpamvu hakorwa inama nyinshi kugira ngo kibonerwe umuti. Avuga ko mu gihe cya vuba Ubuyobozi bw’Akarere buzagirana inama nabo kireba bose, kugira ngo hatagira ubangamirwa, yaba umuturage cyangwa umushoramari KCC.



















TANGA IGITEKEREZO