Mu gihe imitwarire y’amatungo mu Rwanda ikomeje gukemangwa, Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi iratangaza ko igihe guhagurukira abakora ibyo.
Ibi Dr Kanyandekwe Christine Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Ubworozi mu Kigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi (RAB) cyita ku buhinzi n’ubworozi, yabitangarije IGIHE.com ubwo yagiraga icyo avuga ku mitwarire y’aya matungo.
Mu mihanda yo hirya no hino mu Rwanda hakunda kugaragara amamodoka menshi atwaye amatungo, cyane cyane inka ariko ikibazo abantu bahurizaho ni uburyo ayo matungo atwarwa.
Uretse ubucukike bw’aya matungo mu modoka, usanga amwe muri yo apfira mu rugendo bitewe n’uburyo aba ahambiriye, umubyigano ndetse rimwe na rimwe bigaterwa n’imiterere y’urugendo.
Twashatse kumenya byinshi kuri iki kibazo maze tuvuhana n’inzego zimwe na zimwe.
Muri MINICOM babivugaho iki ?
Mukamurenzi Gaudence ashinzwe ubucuruzi bw’imbere mu gihugu muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, tumubaza kuri iki kibazo yatubwiye ko bo nka Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda ko icyo bashinzwe ari amasoko, ibindi byo bikaba bireba abafite gutwara abantu n’ibintu mu nshingano zabo.
Muri RURA se babivugaho iki bo ?
Tuvuye muri MINICOM ntitwagarukiye aho, kuko twahise duhamagara Regis Gatarayiha Umuyobozi wa RURA maze nawe atubwira ko icyo bashinzwe ari ukugenzura itwarwa ry’abantu n’ibintu ko ibijyanye n’inyamaswa batabigenzura, gusa akaba yaradutangarije ko barimo gutegura amabwiriza yerekeranye nabyo.
MINAGRI se yo itangaza iki ?
Tumaze kumva ibitangazwa na RURA ntabwo twagarukiye aho, kuko twahise dukomanga muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi maze tuvugana na Dr Kanyandekwe Christine Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Ubworozi muri RAB agira icyo adutangariza muri aya magambo ati: "Muri MINAGRI dufite amabwiriza y’uko gutwara amatungo mu buryo bubangamye bibujijwe, kandi bihanirwa, hari amande abakora ibyo bacibwa agera ku bihumbi ijana, hari abatwaba amatungo nabi kuko aba agiye kubagwa ariko kandi ni amakosa."
Aya mabwiriza yagiyeho kuva mu mwaka wa 2006, Dr Kanyandekwe atangaza ko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ifatanyije na Polisi ndetse n’izindi nzego bireba bagiye kurushago guhagurukira iki kibazo, kuko mu mabwiriza amatungo yose yaba agiye kubagwa cyangwa kororwa agomba gutwarwa kimwe mu buryo bwiza.
Mubyo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi iteganya, harimo gukangurira abantu ko amategeko n’amabwiriza bihari kandi bikwiye gukurikizwa.
N’ubwo mu Rwanda hari Minisiteri ifite amatungo mu nshingano zayo, nta muryango wigenga cyangwa se ikigo cyita mu kurengera uburenganzira bw’inyamaswa, gusa MINAGRI ikorana byahafi n’umuryango witwa OAI ushinzwe gukurikirana imibereho y’inyamaswa.
Hejuru ku ifoto: Dr Kanyandekwe Christine Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Ubworozi mu Kigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi (RAB)



















TANGA IGITEKEREZO