00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abatwara ibinyabiziga babangamiwe n’abaparika mu muhanda wo kwa Nyirinkwaya

Yanditswe na

Teddy Kamanzi

Kuya 7 September 2012 saa 04:09
Yasuwe :

Mu muhanda ugana ku bitaro bya Croix du Sud bakunze kwita kwa Nyirinkwaya, abatwara ibinyabiziga bakomeje kwinubira uburyo abantu baza kwivuriza kuri ibyo bitaro baparika imodoka zabo mu muhanda.
Umuhanda w’imodoka zizamuka ziva hepfo zigana mu muhanda munini usanga imodoka ziparitse mu nzira y’izizamuka zakagombye gucamo, ibyo bigatuma habaho ibyigana ry’imodoka.
Umwe mu bakorera aho umwuga wo gutwara ikinyabiziga(taximan) utashatse ko dutangaza izina rye, yatangaje ko bibabera ikibazo (…)

Mu muhanda ugana ku bitaro bya Croix du Sud bakunze kwita kwa Nyirinkwaya, abatwara ibinyabiziga bakomeje kwinubira uburyo abantu baza kwivuriza kuri ibyo bitaro baparika imodoka zabo mu muhanda.

Umuhanda w’imodoka zizamuka ziva hepfo zigana mu muhanda munini usanga imodoka ziparitse mu nzira y’izizamuka zakagombye gucamo, ibyo bigatuma habaho ibyigana ry’imodoka.

Umwe mu bakorera aho umwuga wo gutwara ikinyabiziga(taximan) utashatse ko dutangaza izina rye, yatangaje ko bibabera ikibazo mu gihe cyo gutwara abagenzi barimo kubisikana n’abarimo kumanuka bagana ku bitaro cyangwa abatuye aho hafi kandi nabo bakisanga ariho bagomba guparika.

Imodoka zikunze guparika muri uyu muhanda wo ku bitaro byo kwa Nyirinkwaya zikabuza izindi gutambuka

Nyinkwaya Serge ushinzwe umutungo (DAF) mu bitaro bya Croix du Sud yatangarije IGIHE ko iki kibazo nabo bamaze iminsi bakibona kandi nabo barimo barakigaho, ni muri urwo rwego biyemeje kongera parikingi ku yari isanzweho.

Ibi bitaro byatangiye nta bantu benshi babigana ariko ubu bimaze imyaka ibiri bikora abantu babigana bamaze kuba benshi ku buryo babura aho baparika ama modoka yabo.

IGIHE iganira n’ukuriye ishami rya Polisi rishinzwe umutekano w’inyabiziga mu muhanda Chief Spt. Twahirwa Celestin yavuze ko icyo kibazo kitari kizwi ariko kuva bakimenye bagiye kugira icyo bagikoraho bafatanyije na ba nyir’ibitaro ndetse ngo bagiye gushyiraho uburyo bwo kwigisha abantu ko batagomba kugendera ku mategeko ari uko babonye ababahana bahari kandi ngo bitaba ibyo hazafatwa izindi ngamba.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages