Nyuma y’aho abayobozi b’uturere twa Kayonza, Gatsibo na Nyagatare bafatiye umwanzuro wo guhagurukira guca burundu inka zanduye indwara y’uburenge, ubu ngo izi nka zamaze kuvanwa mu zindi bikaba bikwiye ko amasoko y’inka yafungurwa.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise, yavuze ko inka zose zari zorwaye uburenge zavanywe mu nzima; ati “Inka eshatu za nyuma twazikuye mu mashyamba aho aborozi bari bazihishe ku munsi w’ejo kandi dufite icyizere ko nta zindi nka zisigaye mu karere ka Gatsibo zanduye Uburenge.”
Ruboneza yakomeje avuga ko gukumira iki cyorezo muri aka karere bitoroshye kubera ko imbogo n’inzovu na zo zambuka umupaka zikaba zishobora kuba zazana indwara y’uburenge.
Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare Sabit Atuhe Fred, na we yatangarije IGIHE ko kugeza ku wa gatanu w’icyumweru gishize nta nka n’imwe irwaye uburenge yari ikirangwa mu karere ka Nyagatare. Ati “Abaturage bo muri aka karere ni bo basigaye bagira uruhare mu gukumira aborozi barwaje uburenge aho basigaye bagaragaza aba borozi.”
Mu nama abayobozi b’inzego z’ibanze bagiranye na Minisitiri w’Intebe, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Karibata Agnes yavuze ko abayobozi b’uturere turwaje uburenge baramutse bashyize mu bikorwa ibyo biyemeje bakavana inka zirwaye mu zindi, ukwezi kwa gatatu kwazasiga amasoko y’inka afunguwe muri utu turere uko ari dutatu.



















TANGA IGITEKEREZO