Urwego rw’Umuvunyi Mukuru rwakoze iperereza ku bayobozi mu nzego za Leta bagonganisha inyungu zabo bwite n’iz’igihugu, aho usanga bakodesha imodoka zabo bwite ku ma sosiyete y’ingendo, izo sosiyete nazo zikazikodesha kuri Leta.
The New Times dukesha iyi nkuru, yanditse ko iri perereza ryatangiye mu mwaka ushize, aho urwego rw’Umuvunyi rwavugaga ko ruzayishyikiriza ibiro bya Minisitiri w’intebe, n’izindi Minisiteri zirebwa n’ikibazo nk’Ishinzwe Umurimo n’abakozi ba Leta.
Ikigo gishinzwe imirimo ifitiye igihugu akamaro, RURA, nicyo cyasabye ko ibigo bya Leta byajya bikodesha imodoka za Sosiyete z’ingendo mu gihe bikenewe, ibi bikunze gukorwa nk’iyo ibi bigo bikeneye gutwara abakozi babyo ahantu kure. Gusa iperereza ry’Urwego rw’Umuvunyi ryagaragaje ko bamwe mu bayobozi bakodesha imodoka zabo bwite kuri izo sosiyete, ugasanga amafaranga ya Leta agarutse n’ubundi mu nyungu bwite z’abo bayobozi.
Aime Jean Kajangana ushinzwe ubukangurambaga n’imyitwarire y’abayobozi mu Rwego rw’Umuvunyi, yemeje ko iki kibazo gihari, ariko yirinda kuvuga byinshi kuri iyi raporo. Yongeyeho ko abazahamwa n’iki kibazo bazahanwa kuko amabwiriza agenga abayobozi ba Leta yabisobanuraga neza.
Mu cyumweru gishize yari yemereye The News Times umubare w’abayobozi mu nzego za leta bagaragaweho n’iki kibazo, gusa nyuma aza kwisubira avuga ko agomba kubanza akabimenyesha abamukuriye.
Minisiteri y’Ibikorwa remezo, ivuga ko nta muyobozi mu nzego za Leta wemerewe gukodesha imodoka ye mbere y’igihe cy’imyaka ine. Iki ni igihe umuyobozi aba yarahawe ngo abe amaze kwishyura ideni ry’imodoka yahawe na Leta, nyuma y’iyi myaka imodoka iba ari iye, yemerewe kuyikoresha mu nyungu ze bwite.
Imodoka zihabwa aba Minisitiri zifite agaciro ka Miliyoni 35 z’amafaranga y’u Rwanda, imisoro itabariwemo. Leta yishyura 50% asigaye akishyurwa n’uwayihawe mu gihe cy’imyaka ine.



















TANGA IGITEKEREZO