00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayobozi barasabwa kugira igenamigambi ry’ibyo bashinzwe

Yanditswe na

Mbonyinshuti Isaie

Kuya 3 November 2012 saa 12:45
Yasuwe :

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu James Musoni, aributsa abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza y’abaturage kurushaho gukora igenamigambi ry’imirimo bashinzwe hagamijwe kuzamura imibereho y’abo bashinzwe.
Ibi minisitiri Musoni yabivugiye mu karere ka Musanze ku wa kabiri UUgushyingo 2012, ubwo yasozaga umwiherero w’aba bayobozi wari ugamije kureba uburyo hanozwa inshingano zabo ziganisha ku mibereho myiza y’abaturage.
Minisitiri Musoni yagize ati “kugira ngo iterambere (…)

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu James Musoni, aributsa abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza y’abaturage kurushaho gukora igenamigambi ry’imirimo bashinzwe hagamijwe kuzamura imibereho y’abo bashinzwe.

Ibi minisitiri Musoni yabivugiye mu karere ka Musanze ku wa kabiri UUgushyingo 2012, ubwo yasozaga umwiherero w’aba bayobozi wari ugamije kureba uburyo hanozwa inshingano zabo ziganisha ku mibereho myiza y’abaturage.

Minisitiri Musoni yagize ati “kugira ngo iterambere ry’imibereho y’abaturage rigerweho mu buryo bwihuse, birasaba ko abayoborwa, abaturage n’abandi bafatanyabikorwa babyumva kimwe kandi bagakorera hamwe nk’ikipe imwe.”

Yabasabye kandi ko hagamijwe kuzamura imibereho y’abayoborwa bakwiye gukorwa igenamigambi rya buri gahunda bateganya, maze hagaherwa ku byihutirwa kurusha ibindi.

Ntakirutimana Zefirini, umwe mu bitabiriye uyu mwiherero akaba n’umuyobozi wungirije w’akarere ka Gakenke ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko babashije kuganira n’abaturuka muri minisiteri zitandukanye hagamijwe kunoza imikoranire.

Yagize ati “hari ubwo wasangaga za minisiteri zitanga amabwiriza ariko ntagere kuri bose, tubona ko hagiye guhinduka imikorere turushaho guhana amakuru kandi bikazagenda neza kurushaho.”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages