00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayobozi barasabwa kuzajya baha ubufasha abaturage nta kiguzi

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 14 December 2012 saa 08:14
Yasuwe :

Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa n’akarengane cyasojwe abayobozi basabwa guha abaturage ubufasha nta kiguzi babasabye.
Ikiguzi umuturage asabwa agiye gusaba ubufasha agenewe ku bamuyobora ubu igisigaye kivugwa cyane mu buyobozi bw’ibanze bwo hasi ahatungwa agatoki kurusha ahandi na Transparency International Rwanda ni inzego z’imudugudu, utugari ndetse no mu nzego zishinzwe gutanga akazi.
Iki kiguzi gisabwa abaturage bakibatije amazina mu rwego rwo kugabanya ubukana bwacyo amwe (…)

Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa n’akarengane cyasojwe abayobozi basabwa guha abaturage ubufasha nta kiguzi babasabye.

Ikiguzi umuturage asabwa agiye gusaba ubufasha agenewe ku bamuyobora ubu igisigaye kivugwa cyane mu buyobozi bw’ibanze bwo hasi ahatungwa agatoki kurusha ahandi na Transparency International Rwanda ni inzego z’imudugudu, utugari ndetse no mu nzego zishinzwe gutanga akazi.

Iki kiguzi gisabwa abaturage bakibatije amazina mu rwego rwo kugabanya ubukana bwacyo amwe muri ayo mazina ni nk’umuti w’ikaramu, bitugukwaha, amavuta y’abagabo, inyoroshyo n’andi; ibi byose ni ruswa kandi bimunga ubukungu bw’igihugu.

Umuvunyi mukuru Cyanzayire Aloysie asaba Abanyarwanda kwamagana umuntu wese usaba iki kiguzi uko yacyita kose kugira ngo akunde aguhe ubufasha.

Aganira n’abaturage ba Kamonyi mu cyumweru cyo gukumira akarengane na ruswa, umuvunyi mukuru yabasabye kwamagana bivuye inyuma aba bayobozi baka ruswa kugira ngo bahe serivisi umuturage.

Cyanzayire yavuze ko ruswa n’akarengane ari inzira yoroshye yo gusubiza ubukungu bw’igihugu inyuma, ati “Ububi bwa ruswa nta muntu n’umwe butageraho, yaba umukuru ndetse n’umuto. Igihugu cyamunzwe na ruswa nta terambere gishobora kugeraho. Ntihakajye hagira umuntu uhishira umuyobozi waka umuti w’ikaramu.”

Urubyiruko rw’u Rwanda na rwo rwasabwe gushyira imbaraga nyinshi mu kurwanya ruswa kugira ngo bubake ejo hazaza h’Abanyarwanda hazira ruswa n’akarengane.

Cyanzayire yagize ati “Urubyiruko ni mwe mbaraga z’u Rwanda z’ejo hazaza; ni mwe mugomba kugira uruhare runini mu gukomera ku ndangagaciro z’Umunyarwanda, mukanga umugayo mukumira ruswa n’akarengane n’ibindi bidindiza iterambere.”

Umuvunyi mukuru yakomeje avuga ko Abanyafurika bashyize hamwe ruswa yacika burundu ku mugabane w’Afurika.

Ruswa nk’imungu imunga ubukungu bw’igihugu nta nzego na zimwe itageramo.

Ruswa ijyana no guha amahirwe abifite no gusubiza hasi rubanda rugufi, ntabwo wakora ikizamini kiguhesha akazi ngo ugitsinde uri kumwe n’umuntu ukurusha amafaranga n’ubwo yaba adafite uburambe muri ako kazi mu gihugu kimakaje ruswa n’akarengane, aha ushoboye adafite amafaranga atsindwa ku buryo bworoshye.

Minisitiri w’intebe Dr. Habumuremyi Pierre Damien akaba na we yarasabye Abanyarwanda gukumira ruswa aho iva ikagera mu nzego zose cyane cyane mu nzego zitanga akazi, umuntu akabona akazi abikwiriye yatsinze neza ikizamini kurusha abandi.

Dr. Habumuremyi Pierre Damien ubwo yatangizaga icyumweru cyo kurwanya ruswa n’akarengane i Gisagara yagize ati “Gutanga akazi n’amasoko nibikorwe nk’uko mu mashuri bikorwa, umuntu ajye abona akazi n’isoko ari uko yatsinze ibizamini kurusha abandi.”

Edward Hosea Gomaya uhagarariye inama ngishwanama y’Afurika yo kurwanya ruswa muri Afurika, yavuze ko ibindi bihugu by’Afurika biteye intambwe u Rwanda rumaze kugeraho mu kurwanya ruswa n’akarengane, nta kabuza yacika burundu muri Afurika.

Hosea agaragaza ko kimwe mu bituma ruswa idacika muri Afurika biterwa na bamwe mu banyafurika bafite ingeso mbi yo gushaka kubona ibyo batakoreye.

Mu rwego rwo kurwanya ruswa n’akarengane Urwego rw’Umuvunyi rwateguye amarushanwa agamije kurwanya ruswa, Akarere ka Gisagara mu myaka itatu ikurikiranye kongera kuba iya mbere ihembwa mudasobwa 10 na modemu 10.

Kurwanya Ruswa n'akarengane buri wese yabigize ibye

Mu bushakashatsi bwakozwe na Transparency International Rwanda, mu kureba uko ibihugu byo ku Isi bihagaze mu kurwanya ruswa n’akarengane mu 2012, u Rwanda rwaje ku mwanya wa 50 mu bihugu 176, ariko rukaza ku mwanya wa mbere mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages