00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

"Abayobozi bibagirwe gusinzira mu gihe abaturage bose badafite mitiweli"

Yanditswe na

Mathias Hitimana

Kuya 12 November 2012 saa 08:57
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko mu gihe abaturage bose badafite ubwisungane mu kwivuza abayobozi batagomba kuruhuka, kuko Mitiweli ari politiki ishyirwa imbere mu Rwanda.
Minisitiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, ubwo yasozaga icyumweru cyahariwe umuryango mu karere ka Burera ku itariki ya 8 Ugushyingo yagaragaje ko, ubwisungane mu kwivuza ari kimwe mu byo abayobozi bakwiye gutekerezaho aho bava bakagera.
Yagize ati “Umuyobozi w’Umudugudu ugifite imiryango itaratanga (…)

Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko mu gihe abaturage bose badafite ubwisungane mu kwivuza abayobozi batagomba kuruhuka, kuko Mitiweli ari politiki ishyirwa imbere mu Rwanda.

Minisitiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, ubwo yasozaga icyumweru cyahariwe umuryango mu karere ka Burera ku itariki ya 8 Ugushyingo yagaragaje ko, ubwisungane mu kwivuza ari kimwe mu byo abayobozi bakwiye gutekerezaho aho bava bakagera.

Yagize ati “Umuyobozi w’Umudugudu ugifite imiryango itaratanga mitiweli akaryama agasinzira, uw’Umurenge, uw’Akarere, uw’Intara ndetse na Minisitiri w’Intebe tukaryama tugasinzira dufite abaturage bageze kuri 70% badafite mitiweli !”

Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko mu gihugu hose hari abamaze gutanga mitiweli bari ku kigereranyo cya 33,5%. Abafite ubushobozi bwo kwiyishyurira bagera kuri 35% ntibarabwishyura.

Mu kiganiro giheruka, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu na Minisiteri y’Ubuzima bakoze ku wa 11 Ugushyingo 2012 havugwa ku buzima mu Rwanda, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu James Musoni yunze mu rya Minisitiri w’Intebe asaba ko buri munyarwanda ufite ubushobozi bwo kwiyishyurira agomba kuba yamaze kwishyura mitiweli bitarenze ku ya 30 Ugushyingo 2012, abagomba kwishyurirwa na Leta na bo bikaba byakozwe bitarenze ku itariki 20 Ugushyingo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages