00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayobozi bungirije b’Uturere mu mahugurwa yo kwita ku mibereho myiza y’abaturage

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 20 November 2012 saa 12:16
Yasuwe :

Minisiteri y’ubuzima irateganya guhugura abayobozi bungirije bo mu turere twose tw’Igihugu , bakazahabwa amahugurwa ajyanye no guteza imbere ibikorwa by’ubuzima no gutegura imishinga igamije gushyigikira imibereho myiza y’abaturage.
Kuri ubu buri karere ko mu gihugu karimo impuguke mu by’ubuzima ziri hagati y’eshanu n’icumi zizatanga ayo mahugurwa.
Ibi bije bikurikira umwiherero uherutse kubera i Gashora, aho abayobozi bungirije b’Uturere baganiraga na Minisiteri y’ubuzima bagamije (…)

Minisiteri y’ubuzima irateganya guhugura abayobozi bungirije bo mu turere twose tw’Igihugu , bakazahabwa amahugurwa ajyanye no guteza imbere ibikorwa by’ubuzima no gutegura imishinga igamije gushyigikira imibereho myiza y’abaturage.

Kuri ubu buri karere ko mu gihugu karimo impuguke mu by’ubuzima ziri hagati y’eshanu n’icumi zizatanga ayo mahugurwa.

Ibi bije bikurikira umwiherero uherutse kubera i Gashora, aho abayobozi bungirije b’Uturere baganiraga na Minisiteri y’ubuzima bagamije kurebera hamwe uko iyo gahunda yakomeza.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, Minisiteri y’ubuzima ivuga ko mu gihe hegereje gahunda y’imbaturabukungu, EDPRS ya 2, ari ngombwa ko buri muntu wese yumva ko agomba kugira uruhare mu guteza imbere urwego rw’ubuzima mu Rwanda, kuko bijyana n’iterambere ry’umuturage.

Amahugurwa bazahabwa biteganyijwe ko azahindura byinshi mu mitangire ya servisi, guteza imbere imirire myiza no kurebera hamwe uko hagabanywa impfu z’ababyeyi n’abana.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages