Imibare itangazwa n’Ikigo gishinzwe guteza imbere Uburezi mu Rwanda (REB) iragaragaza ko abanyeshuli bazakora ibizamini bya Leta by’uyu mwaka biyongereyeho 20% ugereranyije n’umwaka ushize wa 2011.
Emmanuel Muvunyi, Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Ibizamini muri Kigo cy’Igihugu cy’Uburezi, aavuga ko abanyeshuri basaga 178.000 barangiza amashuri abanza bazakora ikizamini guhera tariki 06/11/2012 kugeza tariki 08/11/2012 muri uyu mwaka umubare w’abanyeshuri b’iki cyiciro wiyongereyeho 7%.
Abanyeshuri basaga 83.000 bazakora ikizamini cy’abarangiza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, bazatangira tariki 14/11/2012 barangize kuri 23/11/2012, muri uyu mwaka hiyongereyeho 5%.
Abanyeshuri basaga 33.000 bo bazakora ikizamini kirangiza amashuri yisumbuye, bazatangira tariki 14/11/2012 barangize kuri 23/11/2012; muri uyu mwaka kuri aba banyeshuri bakora iki kizamini hiyongereyeko 7%.
Ibi ngo bivuze ko ibigo bikorerwamo ibizamini byiyongereye, ibikoresho na byo biriyongera ndetse n’umubare w’abarimu bazahagararira ibyo bizamini wariyongereye.
Nk’uko twabigejejweho na Muvunyi Emmanuel, ubwo bwiyongere bwatewe na gahunda Leta yagejeje ku banyarwanda bose ikabaha amahirwe angana yo kugana ishuri ari benshi, bakanakangurirwa kurigumamo.



















TANGA IGITEKEREZO