00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abazarangiza amashuri mu 2012 bazatangira gukora mu mezi 7 ibikorwa by’ubwitange

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 11 October 2012 saa 08:49
Yasuwe :

Itorero ry’Igihugu riratangaza ko abanyeshuri bazarangiza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2012, bazamara amezi arindwi ku rugerero bakora ibikorwa binyuranye bifitiye igihugu akamaro.
Mu nama Itorero ry’Igihugu ryagiranye n’abafatanyabikorwa baryo batandukanye kuri uyu wa kane ku itariki ya 11 Nzeri 2012 muri Hotel Hill Top I Kigali, barebeye hamwe uko bazafatanya mu gikorwa cyo gutangiza ibikorwa by’abakorerabushake bizatangirira ku rubyiruko ruzarangiza amashuri yisumbuye (…)

Itorero ry’Igihugu riratangaza ko abanyeshuri bazarangiza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2012, bazamara amezi arindwi ku rugerero bakora ibikorwa binyuranye bifitiye igihugu akamaro.

Mu nama Itorero ry’Igihugu ryagiranye n’abafatanyabikorwa baryo batandukanye kuri uyu wa kane ku itariki ya 11 Nzeri 2012 muri Hotel Hill Top I Kigali, barebeye hamwe uko bazafatanya mu gikorwa cyo gutangiza ibikorwa by’abakorerabushake bizatangirira ku rubyiruko ruzarangiza amashuri yisumbuye muri uyu mwaka wa 2012.

Ntitendereza William, Umuyobozi wungirije w’Itorero ry’Igihugu, yatangaje ko ibikorwa by’abakorerabushake bisigaye byitwa ubwitange, byari bisazwe bikorwa n’imiryango itandukanye ikorera mu Rwanda, ariko ngo ugasanga ntaho bihurira n’ibindi bikorwa by’ubwitange bikorerwa mu nzego za Leta.

Gahunda zose zirebana n’ibikorwa by’ubwitange zikaba zarahawe itorero ry’Igihugu nk’uko byatangajwe mu byemezo by’inama y’Abaminisitiri yo ku wa 10 Nzeri uyu mwaka wa 2012.

Ntitendereza yatangarije IGIHE ko inama bagiranye n’abafatanyabikorwa yabafashije kurebera hamwe uko ibyo bikorwa by’ubwitange byajya bikorwa, bigendeye ku murongo umwe, bifite n’aho bibarizwa kugira ngo birusheho gutanga umusaruro.

Abanyeshuri bazarangiza amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2012, nyuma yo kuva ku rugerero ngo bagomba kuzajya batumwa mu bikorwa by’ubwitange mu mirenge batuyemo.

Ibikorwa bizajya bikorwa guhera mu gitondo kugeza saa sita z’amanywa, kandi bikabera hafi y’aho batuye kugira ngo abo banyeshuri bajye babasha kugira ibindi bafasha ababyeyi mu mirimo itandukanye.

Ntitendereza yavuze ko mu Rwanda itorero ryahozeho na mbere y’umwaduko w’abakoloni, rikaba ryari ishuri Abanyarwanda bigiragamo indangagaciro na kirazira biranga Umunyarwanda nyawe.

Uretse itorero, ngo n’urugerero rwabagaho, rukaba rwari urubuga rwo kweserezamo imihigo yahigiwe mu itorero.

Ibikorwa by’ubwitange bizakorerwa ku rugerero bizakorerwamo imirimo ifitiye Abanyarwanda bose akamaro.

Biteganyijwe ko imirimo izakorwa n’abanyeshuri bari ku rugerero izajya igenwa n’inzego z’ubuyobozi, mu mirenge no mu turere, bitewe n’icyo buri gace gakeneye.

Urugerero rw’uyu mwaka ruzatangira mu mpera z’umwaka wa 2012.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .