Kuva mu mwaka wa 1980, kugeza ubu, hamaze kwishyuzwa miliyari 5,3 ku mafaranga y’inguzanyo ya buruse(bourse), abanyeshuri bigaga muri za Kaminuza n’amashuri makuru ya Leta mu Rwanda bahabwa.
Nk’uko Mugisha Fred ushinzwe imitangirwe y’inguzanyo ya buruse mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi REB yabitangaje, ku wa 02 Ugushingo 2012, mu kiganiro n’abanyamakuru, imyishyurire y’iyi nguzanyo iracyarimo imbogamizi.
Mugisha yagize ati “Hari abahawe inguzanyo bataba bashaka gutanga amakuru y’aho bakorera ,bityo kubishyuza bikagorana kuko baba batazwi”.
Yongeyeho ko hari n’abakoresha bafasha mu kwishyuza abakozi babo, nyamara ntibagaragaze intonde z’abo bishyuriye, umubare w’ayishyuwe n’asigaye.
Mu gihe imitangirwe y’iyi nguzanyo ya buruse imaze imyaka igera kuri ibiri irimo akajagari, aho usanga bamwe mu banyehuri bahabwa amafaranga amezi make andi bakayabura batazi impamvu.
Mugisha yatangaje ko abakunze guhura n’iki kibazo ari abari baratanze ibyangombwa biburamo amakuru amwe n’amwe. Ati “Uwujuje neza ibisabwa yahawe amafaranga yo kumutunga nta zindi mbogamizi”.
Kuri ubu ngo hari ifishi nshya yuzuzwa n’umunyeshuri utaragize amahirwe yo guhabwa inguzanyo kuva aho iyi gahunda yaziyemo impinduka.



















TANGA IGITEKEREZO