00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abikorera bo mu Majyaruguru barasabwa kurushaho gutanga serivisi nziza

Yanditswe na

Isaie Mbonyinshuti

Kuya 3 October 2012 saa 02:55
Yasuwe :

Muri gahunda yo gusura ibikorwa by’abikorera biri hirya no hino mu ntara z’Igihugu, Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera ku rwego rw’igihugu yasabye abikorera bo mu turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru kurushaho kunoza serivisi baha ababagana mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’ibikorwa byabo.
Mbundu Faustin, Perezida w’Urugaga nyarwanda rw’abikorera ku rwego rw’igihugu, yagendereye Intara y’Amajyaruguru kuwa Kabiri ku itariki ya 02 Ukwakira 2012.
Mbundu yavuze ko umutungo wa (…)

Mbundu yavuze ko umutungo wa mbere u Rwanda rufite ari abaturage. Kubera iyo mpamvu, Mbundu yatangaje ko gomba guhabwa ko abikorera bahabwa ubumenyi ku byo bakora, ari nako kandi banoza imitangire ya serivisi ku babagana, kuko gutanga serivisi nziza bigira uruhare runini mu iterambere ry’igihugu.

Nyuma yo gusura bimwe mu bikorwa by’abikorera mu karere ka Musanze, birimo uruganda rukora ibikoresho by’ubwubatsi HAKI Construction solution, Mbundu yavuze ko urwego bagezeho rushimishije gusa ngo inzira iracyari ndende.

Munyankusi Jean Damascene, Perezida w’Urugaga rw’abikorera mu ntara y’Amajyaruguru, aganira na IGIHE, yavuze ko ibanga bakoresha kugira ngo bahore ku mwanya wa mbere, ari ugushyira hamwe no kwiha gahunda, kuko ari yo mikorere yagombye kuranga abikorera.

Munyankusi avuga kandi ko abikorera bo mu ntara y’Amajyaruguru biteguye kurushaho gukora bishakamo ibisubizo, aho gutegereza inkunga iva hanze, kuko aribyo bibahesha agaciro nk’abanyarwanda bakunda igihugu cyabo.

Ubwo abikorera bo mu ntara y’Amajyaruguru bahuraga n’ubuyobozi bwabo ku rwego rw’igihugu banibukijwe ko bagomba gukomeza gutera inkunga ikigega Agaciro Development Fund, bitewe n’uko ari bumwe mu buryo bwo kwihesha agaciro no kugahesha igihugu cyabo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages