00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abikorera mu Murenge wa Nyamiyaga bemeye gutanga Miliyoni 7 mu AgDF

Yanditswe na

Faustin Ntakirutimana

Kuya 20 October 2012 saa 07:41
Yasuwe :

Mu rwego rwo gukomeza guharanira iterambere ry’igihugu, abikorera bo mu Murenge wa Nyamiyaga mu karere ka Kamonyi biyemeje gutanga mu kigega “Agaciro Development Fund” inkunga ingana na miliyoni indwi mu mafaranga y’u Rwanda.
Mbaraga Louis uhagarariye abikorera mu Murenge wa Nyamiyaga, mu izina rya bagenzi be yavuze ko abikorera batanze ku bushake bwabo kuko bazi neza akamaro iki kigega gifite mu guharanira iterambere ry’igihugu. Yaboneyeho umwanya wo gusaba abikorera kwitabira gahunda (…)

Mu rwego rwo gukomeza guharanira iterambere ry’igihugu, abikorera bo mu Murenge wa Nyamiyaga mu karere ka Kamonyi biyemeje gutanga mu kigega “Agaciro Development Fund” inkunga ingana na miliyoni indwi mu mafaranga y’u Rwanda.

Mbaraga Louis uhagarariye abikorera mu Murenge wa Nyamiyaga, mu izina rya bagenzi be yavuze ko abikorera batanze ku bushake bwabo kuko bazi neza akamaro iki kigega gifite mu guharanira iterambere ry’igihugu. Yaboneyeho umwanya wo gusaba abikorera kwitabira gahunda za Leta, kugira ngo bakomeze gusigasira ibikorwa byiza u Rwanda rugenda rugeraho birimo uburezi kuri bose, amavuriro n’ibindi bikorwa remezo binyuranye.

Ku ruhande rw’ubuyobozi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga Nkurunziza Jean de Dieu, yasabye abaturage gukomeza umurava mu bikorwa byabo bya buri munsi, no kwita cyane kuri gahunda z’igihugu zirimo kwitabira ibikorwa by’umuganda.

Yashimiye cyane abikorera kubera iyi nkunga batanze, abasaba gushishikarira gusora neza kandi ku gihe, bakabarushaho kuba intangarugero muri byose. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge yahamagariye abaturage kwitabira kwinjira mu bwisungane mu kwivuza, no kugira uruhare mu kubaka amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, no kwitabira igihembwe cy’ihinga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages