Abaturage bimuwe mu Kiyovu cy’abakene bakajya gutura mu mudugudu wa Batsinda, mu Kagari ka Kagugu Umurenge wa Kinyinya Akarere ka Gasabo bishimira ubuzima bayeho nyuma yo kwimurwa aho bari mbere.
Umudugudu wa Batsinda, ugaragara nk’umudugudu w’ikitegererezo kuko buri nzu yo mu mudugudu wa Batsinda igizwe n’ibyumba 2 binini na Salon, hanze hakaba indi nzu ntoya ifatanye n’inzu nini, ifite ubwiyuhagiriro bwiza bitewe na nyirabwo inyuma hari umusarane, ikagira n’ikindi cyumba cyo gutekeramo naho bashyira ibikoresho. Izi nzu zombi zifatanijwe na Coridor, byongeye kandi buri nzu ikagira ikigega gifata amazi y’imvura.
Uwamariya umaze imyaka itanu atuye mu mudugudu wa Batsinda yatangarije IGIHE ko yaje aturutse mu Kiyovu cy’abakene ati” Bakimara kutwimura byaratubabaje cyane, kuko twumvaga tugiye gutura mu cyaro kandi umuntu yari atuye mu mujyi , twarababaye cyane ndetse bamwe bajya gutura kure y’Umujyi kubera kutishimira kuza inaha.”
Uwamariya avuga ko bakihagera babanje kubura uburyo bwo kugera mu mujyi wa Kigali byoroshye kuko kubona imodoka byabaga bitoroshye, nyuma y’aho Akarere ka Gasabo kamariye gukora imihanda igera i Batsinda, kuhagera ni amafaranga 300 gusa.
Uwamariya yakomeje atangariza IGIHE we ahorana impungenge z’uko bashobora kongera bakabimura.
Yagize ati” Iyo urebye ukuntu Umujyi waguka hubakwa amazu maremare duhora dufite impungenge ko bazongera bakatwimura”.
Aya mazu atuwemo n’abaturage bimuwe aho bitaga mu Kiyovu cy’abakene afite agaciro ka Miliyoni eshatu n’igice z’amafaranga y’u Rwanda, ariko abaturage batuye muri uyu mudugudu bavuga ko boroherejwe kwishyura aya mafaranga.
Uwamariya yatangarije IGIHE ko amafaranga umuntu abonye ariyo atanga igihe ayaboneye nta gitugu aashyizweho.
Umubyeyi witwa Mutoni Noella umaze imyaka ine atuye muri uyu mudugu, avuga ko nta tandukaniro ry’umuntu utuye i Remera n’utuye i Batsinda.
Yagize ati” Dufite imihanda, amashuri y’abana bacu ntari kure kandi no kwivuza biroroshye kubera ko ivuriro riri hafi yacu.”
Umudugudu wa Batsinda wakunze kunengwa n’Imiryango mpuzamahanga ko abawutujwemo batawishimiye, nyamara abaturage bo ubu bahamya ko bahishimiye.



















TANGA IGITEKEREZO