Kabgayi nta buzima bwahabonetse kuko abantu benshi mu gihe cya Jenoside bahahungiye bizeye amakiriro aho bizeraga ko ntawe ushobora kubagirira nabi, ariko hakaba ari hamwe mu hantu hiciwe abantu benshi mu Rwanda muri icyo gihe.
Ibi byagarutsweho na Fidèle Ndayisaba, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali kuri ku wa 12 Gicurasi mu muhango wo kwibuka Abafurere b’Abayozefiti, abarezi n’abakozi bakoreraga Urwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yozefu I Kabgayi.
Ndayisaba wari muri uyu muhango nk’umwe mu baburiye ababo muri iri shuri na none kandi nk’umuyobozi mukuru, akaba yaravuze ko abantu benshi bahungiye i Kabgayi bakurikije amateka atandukanye bari bazi kuri Kabgayi nk’uko bizwi ko Abanyarwanda bajyaga birahira imana y’ I kabgayi nyamara abayihungiyemo bakaba barishwe ku bwinshi.
Ndayisaba yagize ati:” Ibyabereye i Kabgayi bigoye kubyemera nahaburiye mukuru wanjye Bizimana Charles wari n’imfura iwacu wigishaga muri St Joseph Kabgayi, yari yaratureze aduha urugero rwiza ariko nubwo yiyambaje Kabgayi akayihungiraho ntiyatabaye ubuzima bwe, nahuye n’umuntu nyuma ya Jenoside ambwira ati:”Mukuru wawe yapfiriye i Kabgayi .“ Nahise mubwira nti ntibishoboka, agirango ndatera urwenya ariko numvaga bidashoboka gupfira i Kabgayi .
Gusa ngo iki ni igikorwa cyiza cy’ingenzi n’ibindi bigo by’Abihayimana byagombye kwigana kuko gituma ababo babuze bahabwa agaciro kandi bikabafasha gushyikirana n’ababo babuze bakibakunze.
Furere Charles Hatunguramye ni umwe mu barokokeye i Kabgayi, yavuze ko babayeho mu buzima bugoranye yita karuvariyo, ati:”Bashatse kunyica kenshi ariko ndarusimbuka. Ku itariki ya 24 Mata 1994 bwo byabaye ibindi ubwo bazanaga amabisi gutwara abantu bajya kubicira mu Ngororero batwara benshi mu bihimbi birenga 11 byari biri mu kigo aho twabaga ikibabaje ni ukuntu bibandaga ku rubyiruko rw’igitsina gabo. Twabayeho nabi kugeza ubwo buri muntu twamwishyuriraga ibihumbi bitanu ngo be kumwica nabi byibura bamwice bamurashe ariko ntibyababuzaga kubica nabi”.
Uwari uhagarariye inzego z’umutekano muri uyu muhango AIP Emmanuel Kayumba akaba yabwiye abari uyu muhango kwihangana kuko byarangije kuba, ariko ngo nti bizasubira kuko imbaraga zo kurwanya jenoside zihari kandi bikaba byagombye kuba uruhare rwa buri wese.
AIP Emmanuel Kayumba akaba avuga ko ibyabaye byose byaturutse ku bakoroni bagize ubwoko iturufu, maze ingaruka zikagera ku Batutsi mu myaka ya 1959, 1973 maze muri 1994 izo ngaruka zikaba simusiga. Uyu muyobozi kandi asanga ari Imana yafashije abicwaga muri icyo gihe, kuko abo barwanaga babarushaga ibikoresho ariko bakabona imbaraga bagatsinda umwanzi.
Umuyobozi mukuru w’abafurere b’abayozefiti mu Rwanda, RDC n’u Burundi, Furere Rutaganda Justin we yavuze ko iki gikorwa cyo kwibuka izi nzirakarengane ari cyo kibabera imbaraga.
Abibutswe harimo abafurere b’ababyozefiti 31 n’abakozi bakoraga i Kabgayi muri iki kigo bagera kuri 15. Kuri ubu hakaba hagishakishwa urutonde rw’abanyeshuri bigaga muri iki kigo bazize Jenoside.



















TANGA IGITEKEREZO