00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abubatse mu mbago z’umuhanda bazishyura Leta

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 25 March 2013 saa 09:16
Yasuwe :

Umuntu uzajya wica amategeko nkana akubaka mu mbago z’umuhanda azajya avanaho ibyo yubatse nibimunanira Leta ibivaneho ayishyure.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Dr.Nzahabwanimana Alex mu kiganiro ku gutwara abantu n’ibintu no gutunganya imihanda, cyahise ku cyumweru tariki ya 24 Werurwe 2013, yatangaje ko abubaka mu mbago z’umuhanda bagomba kubikuraho, baba batabishoboye Leta ikabyikuriraho ariko bakayishyura.
Dr. (…)

Dr. Nzahabwanimana yavuze ko itegeko nimero 55 /2011 ryo kuwa 14 Ukuboza 2011 rivuga ko ubugari bw’umuhanda bungana na metero 22 uturutse mu murongo ugabanyamo umuhanda kabiri ku mihanda iri mu kiciro cya mbere, kirimo imihanda minini ihuza u Rwanda n’ibindi bihugu, na metero 12 ku mihanda iri mu cyiciro cya kabiri. Uwubatse muri izo mbago akaba yarengereye amategeko.

Ku bagomba guhabwa ingurane z’ibikorwa byabo, Dr. Nzahabwanimana yavuze ko hari abantu bafite ibikorwa mu nkengero z’umuhanda bari kuri metero 15 kugera kuri 22, abandi bubatse ugasanga basatiriye bikabije imbago z’umuhanda abo ko nta kintu bazahabwa, ahubwo basabwa kuvana ibyo bafite mu nkengero z’umuhanda, byiganjemo inyubako n’amashyamba yagiye ahaterwa.

Dr. Nzahabwanimana yakomeje avuga ko ubu harimo kubarurwa ibikorwa bigiye biri ku mihanda ya Leta kugira ngo harebwe abubahirije amategeko abe ari bo bahabwe ingurane.

Mu bibazo byabajijwe harimo ikijyanye no kwimura abantu batarahabwa ingurane, Dr. Nzahabwanimana Alex yavuze ko kizira, kuko umuntu agomba kwimurwa yamaze guhabwa ingurane y’umutungo w’ibyo yari atunze bigiye gutwarwa n’umuhanda. Ati “Niba ibyo hari n’aho byakozwe, ni ngombwa gukora ibishoboka byose hakishyurwa umuturage wari uhafite imitungo.”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages