Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR riratangaza ko kuri ubu ryerekeje ibiganza ku bikorwa bigamije kuzamura itorero n’igihugu muri rusange birimo kubaka amahoteri agezweho, Stade, amacumbi n’ibindi bizaha Abanyarwanda benshi imirimo.
Nyuma y’ibikorwa biganisha ku iterambere ry’igihugu muri rusange imaze kugeraho birimo kubaka ibigo by’amashuri abanza 150 n’ayisumbuye 40, ibigo nderabuzima 5 ndetse n’ibitaro by’Akarere ka Nyamata, ubu ADEPR ikomeje gushyira imbaraga mu bikorwa bizamura ubukungu bw’igihugu.
Umunyamabanga Mukuru muri ADEPR, Pasiteri Mutaganzwa Viateur ati “Turi mu bikorwa bya kijyambere dushishikariza Abanyarwanda kwibumbira mu makoperative, turimo gushyiraho ibikorwa bizadutwara amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari eshanu birimo kubaka amasomero, stade, amahoteli agezweho, amaresitora n’ibindi kandi byo mu rwego rwo hejuru. Byose ni mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda kuko bizabaha akazi. ADEPR irimo kwivugurura twihesha agaciro, tunagahesha igihugu cyacu”.
Anavuga ko ngo nk’itorero rifite intego yo kwigisha ijambo ry’Imana, ngo rinafite intego yo kunganira Leta mu guteza imbere Abanyarwanda hagamijwe kugera ku cyerekezo 2020. Kugeza ubu imaze kwigisha gusoma, kubara no kwandika abarenga 500, ari nako ikomeza kwagura ibikorwa byayo gutera inkunga abatishoboye no muri gahunda z’ubuzima.
Mutaganzwa akomeza ati “Hari no gufasha Abanyarwanda kumenya kubaha Imana kuko iyo umuntu amaze kuva mu ubujiji bwo kutubaha Imana, bituma yubaha mugenzi we nawe akiyubaha n’imibereho ye yose igahinduka biturutse ku bikorwa yakorewe byamukoze ku mutima”.
Ibi bikorwa ahanini ngo bikomoka mu ngengo y’imari ikomoka mu misanzu y’abanyamuryango no mu baterankunga ndetse n’ubufatanye n’izindi nzego.



















TANGA IGITEKEREZO