00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AERG mu guhangana n’ihungabana ry’abarokotse Jenoside

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 22 March 2013 saa 03:34
Yasuwe :

Umuryango w’Abanyeshuri Barokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi biga mu mashuri yisumbuye, amakuru na kaminuza (AERG), wiyemeje guhangana n’ikibazo cy’ihungaba ubinyujije mu mushinga ‘Humura nturi wenyine’ mu rwego rwo gukomeza urugendo watangiye rwo guharanira kubaho neza ndetse no kudaheranwa n’agahinda.
AERG yiyemeje guhangana n’iki kibazo nyuma y’aho ubushakashatsi bwagaragaje ko uretse kuba Jenoside yakorewe Abatutsi yarahekuye benshi, yaranasigiye benshi ihungabana ry’ubuzima bwo mu (…)

Umuryango w’Abanyeshuri Barokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi biga mu mashuri yisumbuye, amakuru na kaminuza (AERG), wiyemeje guhangana n’ikibazo cy’ihungaba ubinyujije mu mushinga ‘Humura nturi wenyine’ mu rwego rwo gukomeza urugendo watangiye rwo guharanira kubaho neza ndetse no kudaheranwa n’agahinda.

AERG yiyemeje guhangana n’iki kibazo nyuma y’aho ubushakashatsi bwagaragaje ko uretse kuba Jenoside yakorewe Abatutsi yarahekuye benshi, yaranasigiye benshi ihungabana ry’ubuzima bwo mu mutwe.

Nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu muryango ku rwego rw’igihugu Rukundo Constantin yabitangarije IGIHE, ngo Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994, Umuryango Nyarwanda cyane cyane abacitse ku icumu bagiye bahura n’ikibazo cy’ihungabana n’ihahamuka.

Rukundo yakomeje avuga ko ahanini usanga ihungabana n’ihahamuka rifitanye isano ya hafi n’ibibazo by’imibereho mibi; kutagira icumbi, kutabona ibyo kurya, ubwigunge bwo kuba bamwe barasigaye nta babyeyi, abavandimwe, abana ndetse n’ibindi byinshi.

Kuri ubu benshi mu bacitse ku icumu by’umwihariko abakecuru n’abasaza b’incike basigariye aho, kuko jenoside yatwaye abana babo, ubu bugarijwe n’imibeho mibi kubera kutagira giherekeza mu masaziro, ibi bikaba bibatera ihungabana rikomeye kuburyo buhoraho bikaba akarusho mu gihe cy’icyunamo.

Rukundo akomeza agira ati “Muri iki gihe twitegura kwinjira mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 19 bifite insinganyamatsiko igira iti “Twibuke jenoside yakorewe Abatutsi duharanira kwigira”.

Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wavutse mu 1996 utangirira muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda. Ufite intego yo kuvana mu bwigunge abana barokotse jenoside, no kubaka ejo hazaza habo heza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages