Mukandori Jacqueline utuye mu Murenge wa Mayange akagari ka Mbyo mu Karere ka Bugesera, avuga ko ubuzima bumukomereye cyane kuko kubona icyo arya n’icyo agaburira aba be bisaba ko asoroma imboga rwatsi akaba ari zo abatekera zonyine.
Urugo rwe hafi ya buri munsi ruba rufunze ku buryo urugezeho wakwibaza niba hari umuntu urutuyemo. Ubwo twahageraga twabanje kugira ngo nta wuhari, ariko nyuma tuza gusanga yicaye inyuma y’inzu n’abana be batatu.
Mu kiganiro twagiranye na Mukandori, yaratubwiye ati “Naje hano nturutse mu gihugu cy’u Burundi mu ntara ya Kirundo; nakoze iminsi irenga itatu n’amaguru kuko nta bushobozi bundi nari mfite aho ntuye.”
Mukandori ubusanzwe uvuga ko akomoka mu mu ntara y’Amajyepfo, avuga ko na ho nta mutungo agiragayo bityo agasaba ubuyobozi ko bwamufasha kubona icyo arya kuko bitabaye ibyo abo bana bashobora kubura ubuzima.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mbyo Tayifa Steven, yatangarije IGIHE ko kubera uburyo aka karere gaturanye n’Igihugu cy’u Burundi, bakunze guhura n’ikibazo cy’abantu benshi bavayo bashaka ubuzima mu Rwanda ugasanga bateza ibibazo muri aka gace.
Ati “Kugeza ubu u Rwanda ntirwashobora gufasha umunyamahanga wese uje, twe icyo dukora ni ukumucungira umutekano ubundi na we agashaka uko akora ubundi yashaka ubwenegihugu agaca mu nzira zizwi akaba umunyarwanda nk’abandi na we agafashwa.”
Mukandori uvuga ko yaje aturuka mu Burundi, yemeza ko nta mikoro afite yo kumutunga hamwe n’abana be. Avuga ko iyo agize amahirwe abona imboga za dodo akazisangira n’abana be, ku buryo icyizere cye cy’ejo hazaza ari gike.



















TANGA IGITEKEREZO