Ubuyobozi n’abakozi bose bakorera ikigo cy’ itumanaho cya Airtel mu Rwanda, kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 Gashyantare 2013 begereje abakiliya bobo serivisi batanga mu rwego rwo kurushaho kunoza imitangire ya serivisi.
Abakiliya begerewe ni abakorera i Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali, kugira ngo bamenye ibyo bishimira, ibyo banenga, ibyifuzo byabo kandi babahe zimwe muri serivisi za Airtel zirimo kabagezaho simukadi no kuzibarura.
Paluku Marcellin, umuyobozi wa Airtel mu Rwanda, aganira na IGIHE yagize ati “Twahagurutse tuje kumva abakiliya bacu kugira ngo tumenye serivisi zacu bakunda n’izo banenga tuzikosore. Ibi twabikoze kugira ngo ntitubereho gucuruza gusa, ahubwo twumve kandi dufashe abakiliya bacu.”
Abakiliya ba Airtel bakorera Nyabugogo bishimiye iki gikorwa kuko ngo bo batabona umwanya wo gusanga ababarura simukadi.
Eugenie Nyiranteziryayo, umucuruzi Nyabugogo, ati “Ku bwanjye ndishimye cyane kuko mbashije kubona simukadi ya Airtel no kumenya ibyiza byayo.
Ubusanzwe Airtel igira serivisi nyinshi zirimo izo guhamagara, ‘internet’, ubu ikaba iri no mu gikorwa cya tombola bise BIRAHEBUJE.



















TANGA IGITEKEREZO