00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ak’abakozi bibera mu mafilimi na Facebook ku kazi kashobotse

Yanditswe na

Vénuste Kamanzi

Kuya 9 November 2012 saa 01:31
Yasuwe :

Nyuma yo gutahura ko hari abakozi ba Leta badaha serivisi nziza ababagana barangajwe n’ikoranabuhanga, MIFOTRA irimo gutegura porogaramu (application) izashyirwa muri za mudasobwa zose z’abakozi ba Leta ku buryo ntawuzongera gukoresha mudasobwa z’akazi mu kureba filimi cyangwa gukoresha Facebook na Twitter mu bitajyanye n’akazi.
Mu kiganiro na IGIHE, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), Murekezi Anastase yatangaje ko mu mwaka ushize imitangire ya serivisi mu nzego za Leta (…)

Nyuma yo gutahura ko hari abakozi ba Leta badaha serivisi nziza ababagana barangajwe n’ikoranabuhanga, MIFOTRA irimo gutegura porogaramu (application) izashyirwa muri za mudasobwa zose z’abakozi ba Leta ku buryo ntawuzongera gukoresha mudasobwa z’akazi mu kureba filimi cyangwa gukoresha Facebook na Twitter mu bitajyanye n’akazi.

Mu kiganiro na IGIHE, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), Murekezi Anastase yatangaje ko mu mwaka ushize imitangire ya serivisi mu nzego za Leta yari imbere y’inzego z’abikorera, ariko muri uyu mwaka inzego z’abikorera zimaze kunyura ku nzego za Leta, ahanini bigaterwa n’uko abakozi ba Leta bamwe badakoresha ikoranabuhanga mu buryo bwo gutanga serivisi.

Ati ”Impamvu ni uko ikoranabuhanga ryagaragaye nk’ikibazo, kuko abakozi ba Leta bararikoresha barangara ntibakore imirimo bashinzwe gukora umunsi ku munsi, ugasanga bari kuri Facebook na twitter muri itumanaho muri gahunda zabo bwite zitareba imirimo ya Leta, cyangwa barakoresha za mudasobwa)mu kwirebera amafilimi igihe kinini mu kazi.”

MIFOTRA itangaza ko itakwihanganira ko ikoranabuhanga ridindiza amajyambere kandi ubundi rishinzwe kuyihutisha.

Minisitiri Murekezi akomeza avuga ko hari za porogaramu zirimo gutegurwa zizatuma abakozi bakoresha za mudasobwa, ariko bazikoresha mu mirimo bashinzwe koko.

Ati “no gukoresha facebook, twitter, Google, n’ibindi bitangazamakuru ushobora gukuraho amakuru ubundi mu by’ukuri si bibi, ariko umukozi wa Leta aba akwiye kubikoresha agamije gutunganya, gutanga cyangwa kunoza serivisi ashinzwe.”

Minisitiri Murekezi akomeza avuga ko abakozi ba Leta bagomba kureba aho inyungu z’Abanyarwanda ziriri, babaha serivisi nziza.

Minisitiri Murekezi ariko anakangurira n’abikorera ko nabo bakwihutira gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga serivisi, kuko n’ubwo ubu bari imbere bakwiye kurushaho, kuko ikoranabuhanga ritaragira agaciro kifuzwa.

Mu gihe kitarenze amezi atandatu gahunda yo gushyira porogaragamu zibuza abakozi guheranwa n’ikoranabuhanga bitari mu nyungu z’ababaka serivisi, ziraba zamaze gukwirakwizwa hose mu nzego za Leta.

Minisitiri Murekezi yagize ati “twe twariteguye neza igisigaye ni ugutangira kubishyira mu bikorwa no kubyihutisha, umukozi wa Leta akwiye kubizirikana ko umuturage umugana ari we utanga imisoro imuhemba, agomba kubakira neza kuko ari bo bamutunze.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages