Ikigegega cyihariye cy’ingoboka ku mpanuka zatejwe n’inyamaswa n‘izatejwe n’ibinyabiziga bifite moteri bigendera ku butaka, gitangaza ko cyarangije kwishyura abaturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba bari baronewe n’inyamaswa za Pariki y’Akagera.
Umuyobozi w’Iki kigega Ndashyimye Bernardin, avuga ko abahawe indishyi ari abo mu mirenge 10 y‘uturere twa Kayonza, Nyagatare na Gatsibo.
Ndashyimye avuga ko abatishimiye ingurane ari bake, barimo umwe wo muri Nyagatare, uw‘i Ndego, batatu b‘i Mwiri na babiri bo muri Rwimbogo.
Avuga ko kandi ibibazo byose by’abatanyuzwe n’ingurane muri iyi ntara bizarangira mbere y’impera za Kamena 2013, kuko iki gihe ngo nta dosiye n’imwe izaba ifite ikirarane cyo kwishyurwa ku batarishimiye ingurane izaba igihari.
Kugeza ubu ngo hamaze gutangwa ingurane ingana na 203,309,516, Ndashyimye akaba avuga ko icyo gikorwa kizakomereza mu Ntara y’Iburengerazuba mu turere twa Musanze, Nyabihu na Rubavu aku bonewe n’inzovu n’imbogo zo muri Pariki y’ Ibirunga.



















TANGA IGITEKEREZO