Akagoroba k’ababyeyi kashyizwe ku mwanya wa mbere mu bikorwa byo kurwanya ihohoterwa mu ngo, kurwanya indyo idahagije ndetse no kurwanya ibiyobyabwenge.
Ibi byagaragajwe n’abari bitabiriye inama rusange isanzwe y’abagore ku rwego rw’igihugu, yari imaze iminsi ibiri ibera mu Ngoro y’Inteko Ishingamategeko.
Umwe mu bahagarariye Akarere ka Rulindo, yatangaje ko Akagoroba k’ababyeyi gafite akamaro mu Karere ka Rulindo.
Yagize ati” Mu Kagoroba k’ababyeyi turicara tukaganira ku bibazo bitwugarije. Kuva muri Gicurasi kugeza muri Nzeri uyu mwaka, nta mugore wari wapfa abyara mu Karere ka Rulindo n’imibare y’abana barya ifunguro rituzuye imaze kugera kuri 0% , inzira turimo ntabwo tuzayihindura”.
Hon. Depite Nikuze Nura yavuze ko Umuryango Nyarwanda ukwiye gushyira imbaraga mu bikorwa by’Akagoroba k’ababyeyi.
Yatanze urugero rw’aho yagiye mu Karere ka Rubavu ati ”Uko nabonye Akagoroba k’ababyeyi nasanze bishimishije. Mu rwego rwo guhana no gushima imiryango ikora neza baba bateguye intebe bise intebe y’ikitegererezo, ndetse n’intebe y’umugayo.
Intebe y’ikitegererezo iba iriho imiryango ikora neza ishimwa na buri muntu, naho imiryango yicaye ku ntebe y’umugayo n’imiryango yo kugawa ndetse ikanakosorwa ibi n’ibintu bitera ipfunwe abari mu cyaha kandi rimwe na rimwe barihana.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Supt, Theos Badege wari witabiriye iyi nama, yasabye abari n’abategarugori kurwanya ibiyobyabwenge igihe bari mu kagoroba k’ababyeyi.
Yavuze ko bazajya bafata akanya bakaganira ku ngamba zafatwa kugirango bahashye ibiyobyabwenge.
Supt. Badege yagize ati” Birababaje kandi biteye ubwoba kuba umwana w‘umuhungu na nyina, bategura umugambi bakica umugabo bamuziza ko yagurishije icyana k’ingurube kigura amafaranga atageze ku bihumbi 40.000 y’u Rwanda. Ati” biteye isoni kandi twebwe biratubabaza, Akagoroba k’ababyeyi kajye kaba umwanya wo gukumira urumogi n’ibindi bikorwa bibi”.
Akagoroba k’ababyeyi ni ihuriro ry’ababyeyi bakora mu gihe cy’icyumweru, cyangwa kirenga bitewe n’akarere kugirango ababyeyi bakemure ibibazo bibangamiye Umuryango Nyarwanda.



















TANGA IGITEKEREZO