00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akajagari mu myubakire, impamvu y’inkongi

Yanditswe na

Faustin Nkurunziza

Kuya 14 February 2013 saa 05:01
Yasuwe :

Mu gihe mu Mujyi wa Kigali hakomeje kuvugwa amakuru y’abahisha inzu, abahanga mu by’imyubakire bavuga ko bikigoye kwirinda imiriro nk’iyi kubera imyubakire y’akajagari ikirangwa ahatuye abantu.
Cyaze Eduard ushinzwe imyubakire n’igenamigambi ry’iterambere ry’imijyi mu kigo gishinzwe imyubakire mu Rwanda (Rwanda Housing Authority-RHA)muri Minisiteri y’ibikorwa remezo, avuga ko kwirinda inkongi bikigoye kubera akajagari mu myubakire. Ati “Bitewe n’akajagari k’imyubakire iri muri Kigali iyo (…)

Mu gihe mu Mujyi wa Kigali hakomeje kuvugwa amakuru y’abahisha inzu, abahanga mu by’imyubakire bavuga ko bikigoye kwirinda imiriro nk’iyi kubera imyubakire y’akajagari ikirangwa ahatuye abantu.

Cyaze Eduard ushinzwe imyubakire n’igenamigambi ry’iterambere ry’imijyi mu kigo gishinzwe imyubakire mu Rwanda (Rwanda Housing Authority-RHA)muri Minisiteri y’ibikorwa remezo, avuga ko kwirinda inkongi bikigoye kubera akajagari mu myubakire. Ati “Bitewe n’akajagari k’imyubakire iri muri Kigali iyo inzu zihiye biragoye kuzizimya kuko habayeho kubaka nta nyigo ihamye ikozwe.”

Avuga ko bigoye ahenshi mu haba impanuka usanga binagoye kuhageza imodoka zizimya umuriro, cyo kimwe n’imodoka zitabara abakomeretse ngo bajye kwa muganga.

Cyaze avuga ko kuba mu Rwanda hakiri imyubakire y’akajagari bituma biba bigoranye kubikosora kuko gutura mu mijyi bitaratera imbere. Ati “20% mu Rwanda ni bo batura mu mijyi, bivuze ko hakiri igaruriro kuri 80% basigaye.”

Kugira ngo imiriro ntiyangize byinshi avuga ko harwanywa akajagari mu miturire abubaka bakabikorera ahabigenewe.

Ngo hakwiye kandi gushyirwaho imihanda aho abantu batuye, abaturage bakegerezwa amazi kugira ngo n’igihe habaye impanuka y’umuriro babashe kuyizimiriza vuba.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages