Akarere ka Huye niko kaje ku mwanya wa mbere mu turere 30 tw’u Rwanda mu guhanga udushya. Ni mu marushanwa abaye ku nshuro ya kane, mu gikorwa gitegurwa buri mwaka n’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali LARGA.
Uturere twose uko ari mirongo itatu twari mu irushanwa, aho twagaragazaga imishinga y’udushya, imishinga 15 yaviriyemo mu majonjora, 15 twasigaye mu irushanwa twarasuwe icumi dusigara mu irushanwa akaba ari naho hakuwemo dutanu twahembwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Kamena 2012.
Nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musoni James wari n’umushyitsi mukuru muru ibi birori, ngo kuba hari uturere twavuyemo ku ikubitiro ngo si uko ntacyo twakoze ngo ahubwo n’uko iri rushanwa risigaye ryarahinduye isura.
Minisitiri Musoni yavuzeko mu minsi ya mbere aya marushanwa atangira wasangaga abantu bumvaga udushya nk’akantu gatoya, ariko ubu agashya kagomba kuba ari ikintu gifite impinduka nini ku mibereho y’abaturage ndetse kigaragaza iterambere rirambye.
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kangwage Justus akaba n’umuyobozi wa LARGA, abajijwe impamvu Akarere ke kataje muri dutanu twambere yagize ati:” Ntabwo bishimishije ariko ni kimwe mu bigaragaza ko iri rushanwa ritarimo amarangamutima”. Kangwage yongeyeho ko bimusigiye isomo ryo gushaka ikindi gikorwa cyazagaragara nk’agashya gahiga utundi.
Mu mishinga yahembwe kandi batanze amanota bakurikije uko igikorwa cyagejejwe ku baturage benshi, agashya kagaragara muri uwo mushinga, icyo icyo gikorwa cyamariye abaturage, hanyuma hakarebwa n’uburambe kizagira.
Hamaze gusuzumwa ibyo byose, Akarere ka Huye niko kahize utundi, gakurikirwa n’akarere ka Gasabo, Nyabihu nayo ikurikirwa na Rutsiro ndetse Kayonza ikurikiraho ku mwanya wa gatanu.
Huye yabashije gufasha abikorera biyubakra isoko, Gasabo yahuje abacuruzaga mu mihanda babasha kwiyubakira isoko, Nyabihu yongereye agaciro k’amata, Rutsiro yabashije kwiyubakira urugomero rw’amashanyarazi na Kayonza yabashije kwitwara neza mu mirenge SACCO.
Iki gikorwa cya LARGA cyo guhemba abagaragaje udushya kibaye ku nshuro ya kane, kikaba cyari cyateguwe mu rwego rwo kuzamura ubukungu bw’abaturage bo hasi (LED).



















TANGA IGITEKEREZO